Madrid, Espagne – Abaturage ibihumbi bakomeje guhunga inkongi z’imiriro zikomeje kwibasira uduce twinshi twa Espagne, aho inzego z’ubutabazi zatangaje ko abantu 2,468 bamaze kwakirwa mu bigo 15 by’agateganyo byashyiriweho gufasha abimuwe mu ngo zabo.
Ibi bigo byakira abaturage byubatswe cyane cyane mu nyubako z’imikino, aho bahabwa ibikenewe by’ibanze birimo amafunguro, ibikoresho by’isuku n’uburiri bwo kuraramo. Ubufasha butangwa ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’Ishami rya Gisirikare rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihutirwa.
Uretse ibyo, bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibi biza bahabwa ubufasha bwo mu mutwe kugira ngo bahangane n’ingaruka zatewe no kuva mu ngo zabo mu buryo bwihuse. Abantu bakuze ndetse n’abafite uburwayi butandukanye nabo bari guhabwa serivisi z’ubuvuzi zidasanzwe.
zi nkongi zije mu gihe Espagne ikomeje guhangana n’umuriro ukabije n’ubushyuhe bwinshi bwatumye umuriro ukwira vuba mu bice byinshi by’iki gihugu. Leta ya Espagne yamaze gutangaza ibihe bidasanzwe byo guhangana n’inkongi z’imiriro, mu gihe abaturage ibihumbi byinshi bamaze kwimurwa kugira ngo barindwe ibyago byaterwa n’iyi miriro.
Abayobozi bavuga ko ibikorwa byo kuzimya umuriro no gufasha abaturage bikomeje, ariko bagasaba abantu gukurikiza amabwiriza y’inzego z’umutekano kugira ngo harindwe ubuzima bwabo mu gihe iyi nkongi igikomeje guteza impungenge mu gihugu.









