Umuhanzi wâicyamamare muri Uganda akaba nâumwe mu bashinze itsinda rya Afrigo Band, Moses Matovu, yapfuye afite imyaka 77 nyuma yo gukomereka bikomeye mu gikorwa cyâurugomo cyabereye i Kibuli, mu mujyi wa Kampala.
Nkâuko Igihumbi News yabitangaje ishingiye ku makuru ya Polisi ya Uganda, Matovu yakomerekejwe bikomeye mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026, nyuma ajyanwa ku Bitaro bya Kibuli ariko abaganga bananirwa kurokora ubuzima bwe.
Polisi yavuze ko ibyabereye muri Kibuli Market Zone B, mu gice cya Makindye, byatangiye ubwo Matovu yari kumwe nâumukobwa wâimyaka 24 witwa Rose Tusiime, bivugwa ko bari basanzwe bafitanye umubano.
Imirwano yatangiye mu rukerera
Dushingiye ku makuru yâibanze yatangajwe na Polisi, Matovu yari yasuye uyu mukobwa mu nzu yamukodesherezaga. Ahagana saa 5:30 za mu gitondo, ubwo bombi bari bagerageza kuva aho bari bari, bahuye nâundi musore bivugwa ko na we yari asanzwe afitanye umubano nâuwo mukobwa.
Polisi ikomeje gukusanya amakuru kugira ngo hamenyekane neza icyakurikiyeho, ariko raporo yâibanze ivuga ko habayeho imirwano hagati yâabo bagabo bombi, maze Matovu agakomereka bikomeye.
Umuntu wari hafi yâaho hantu yagerageje gutabara Matovu, nyuma umugenzi wari utwaye moto amujyana ku Bitaro bya Kibuli kugira ngo ahabwe ubufasha bwihutirwa. Nubwo abaganga bamwakiriye, yaje kwitaba Imana azize ibikomere yari yagize.
Polisi yataye muri yombi umugore wari kumwe na Matovu
Nyuma yâiki gikorwa, Polisi ya Uganda yataye muri yombi Rose Tusiime kugira ngo afashe mu iperereza. Umusore ukekwaho kugira uruhare muri iyo mirwano we yahise ava aho byabereye.
Polisi yatangaje ko yamaze kumenya uwo ukekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa kandi ko iri kumushakisha kugira ngo afatwe, abazwe ku byabaye.
Polisi kandi yashimangiye ko amakuru ari gutangwa ku cyateye imirwano akiri ayâibanze. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane uko amakimbirane yatangiye, icyakoreshejwe mu gukomeretsa Matovu nâibindi byabaye mbere ndetse na nyuma yâigikorwa.
Moses Matovu yari muntu ki?
Moses Matovu yari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ryâumuziki wa Uganda, cyane cyane umuziki ukorwa nâamatsinda acuranga live band.
Yari umwe mu bashinze Afrigo Band mu 1975, itsinda ryaje kumenyekana cyane muri Uganda kandi rimara imyaka irenga 50 rikora umuziki.
Mu gihe kinini yamaze muri iri tsinda, Matovu yakoze imirimo itandukanye irimo kuririmba, gucuranga saxophone, kwandika indirimbo no kuyobora ibikorwa byâitsinda. Yagize kandi uruhare mu gufasha Afrigo Band gukomeza gutanga umusanzu mu muziki wa Uganda no kwakira abahanzi bashya mu bihe bitandukanye.
Nkâuko amakuru yatangajwe na Igihumbi News abigaragaza, Matovu yatangiye urugendo rwe mu muziki mu myaka ya 1960, ananyura mu matsinda arimo Police Band na Cranes Band, mbere yo kugira uruhare mu ishingwa rya Afrigo Band.
Urupfu rwasize icyuho mu muziki wa Uganda
Urupfu rwa Matovu rwabaye inkuru ikomeye mu muziki wa Uganda, kuko yari amaze imyaka isaga 50 ari mu bikorwa bya Afrigo Band ndetse akaba yari umwe mu bantu bari bakomeye mu mateka yâiri tsinda.
Afrigo Band yizihije imyaka 50 ishinzwe mu 2025, Matovu akaba yari akiri umwe mu bayobozi nâabagize uruhare mu mikorere yaryo.
Kugeza ubu, Polisi ya Uganda iracyashakisha ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Matovu, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze.
Moses Matovu ateganyijwe gushyingurwa i Kyanja ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, nkâuko ibitangazamakuru byo muri Uganda byabitangaje.





