Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye n’abaturage, yafashe umugabo w’imyaka 40 ukekwaho gukwirakwiza urumogi, asanganwa udupfunyika 2,213 tw’urumogi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, Umudugudu wa Nyabisindu, aho uyu mugabo yafatiwe iwe mu rugo.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko urwo rumogi rwakekwaga kuba rwaraturutse mu Karere ka Ngororero.
Nyuma yo gufatwa, uyu mugabo yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana kugira ngo hamenyekane byinshi ku bikorwa akekwaho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yashimiye abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe, avuga ko bifasha mu gukumira ibyaha bitaraba.
Ati: “Polisi irashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bayo bakomeje kwimakaza muri bo umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.”
CIP Kamanzi kandi yihanangirije abantu bakomeje kwishora mu bikorwa byo gucuruza, gukwirakwiza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge, abasaba kubihagarika.
Ati: “Polisi ikomeje kwihanangiriza uwari we wese ukinisha kwishora mu bikorwa bigayitse agamije kwica amategeko guhita abihagarika vuba kuko uwo bizajya bigaragaraho wese azajya afatwa, afungwe ashyikirizwe Ubugenzacyaha, amategeko yubahirizwe.”
Polisi y’u Rwanda ikomeza gusaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bakekwaho gucuruza cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kugira ngo bifatwe hakiri kare kandi hanakumirwe ingaruka bishobora guteza ku buzima n’umutekano by’abaturage.











