Abaturage bo mu Karere ka Ngororero basenyewe n’ibiza byo mu 2023 bashyikirijwe inzu nshya 200, mu gikorwa cyabaye ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026.
Izi nzu zubatswe binyuze mu mushinga CERC ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), ku bufatanye na Banki y’Isi.
Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, yasabye abahawe izi nzu kuzifata neza no gukomeza kubahiriza ingamba zo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza, cyane cyane muri iki gihe hateganyijwe imvura nyinshi y’umuhindo.
Iki gikorwa kizakomereza no mu tundi turere twibasiwe n’ibiza, aho abaturage bo muri Ngororero, Muhanga, Rutsiro, Nyabihu, Karongi, Burera na Rubavu bazashyikirizwa inzu nshya zigera kuri 3,059.
Muri rusange, muri utu turere hamaze gusanwa no kubakwa inzu 5,096 zari zarangijwe cyangwa zasenywe n’ibiza.










