Igihugu: Repubulika y’u Rwanda
Itariki y’inyandiko: 13 Kanama 2026
Ubwoko bw’amashuri: Amashuri acumbikira abanyeshuri
Intara zikubiye muri uru rutonde: Iburasirazuba, Amajyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru
Incamake
Repubulika y’u Rwanda yashyize ahagaragara urutonde rw’amashuri yemewe kandi acumbikira abanyeshuri mu Ntara enye z’u Rwanda zirimo Intara y’Iburasirazuba, Amajyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru.
Aya makuru afasha abanyeshuri, ababyeyi n’abandi bafite aho bahurira n’uburezi kumenya amashuri afite uburenganzira bwo kwakira abanyeshuri baba ku ishuri.
Buri rutonde rukubiyemo amakuru atandukanye arimo:
- Nomero cyangwa kode y’ishuri
- Izina ry’ishuri
- Ubwoko bw’amacumbi
- Imiterere cyangwa icyiciro ishuri ririmo, yaba ari irya Leta, rifashwa na Leta cyangwa ryigenga
- Uburyo bwo kuvugana n’ishuri, harimo email na telefoneAho ishuri riherereye
- Ibyiciro cyangwa amasomo atangirwa kuri iryo shuri
Intara y’Iburasirazuba
Umubare w’amashuri yemewe acumbikira abanyeshuri: Arenga 60
kanda hano usome urutonde
Intara y’Amajyepfo
Umubare w’amashuri yemewe acumbikira abanyeshuri: Arenga 90
Kanda hano usome urutonde
Intara y’Iburengerazuba
Umubare w’amashuri yemewe acumbikira abanyeshuri: Arenga 90
Kanda hano usome urutonde
Intara y’Amajyaruguru
Umubare w’amashuri yemewe acumbikira abanyeshuri: Arenga 68
Kanda hano usome urutonde
Uru Rutonde Rugenewe Bande?
Aya makuru ashobora gufasha:
- Abanyeshuri bashaka amashuri acumbikira abanyeshuri
- Ababyeyi n’abarezi bashaka amashuri yemewe
- Abayobozi b’amashuri
- Abafatanyabikorwa mu rwego rw’uburezi
- Abashakashatsi mu by’uburezi
- Undi muntu wese ushaka kumenya amashuri acumbikira abanyeshuri mu Rwanda
Icyitonderwa:
- Amashuri ari kuri uru rutonde atandukanye bitewe n’Intara aherereyemo.
- Buri shuri ritanga ibyiciro cyangwa amasomo byihariye.
- Ku muntu ushaka amakuru arambuye ku ishuri runaka, ashobora gukoresha uburyo bwo kuvugana n’iryo shuri burimo email cyangwa telefone.
- Aya makuru ashingiye ku rutonde rwashyizwe ahagaragara ku wa 13 Kanama 2026.
- Urutonde rushobora guhindurwa cyangwa kuvugururwa n’inzego zibishinzwe mu burezi.










