Element Eleeeh yanyereje miliyoni 25 muri 1:55 AM.

Share this post

Producer akaba n’umuhanzi Mugisha Robinson wamamaye nka Element Eleeeh mu muziki w’u Rwanda arishyuzwa akayabo Kangana na miliyoni 25, bivugwa ko yazinyereje igihe yabarizwaga muri Label ya “1:55 AM” ya Coach Gael.

Aya makuru agiye hanze nyuma yo mwuka mubi uri hagati yaba bombi, bikaba bivugwa ko Element Eleeeh atakibarizwa muri iyi label ya 1:55 AM.

Kugira ngo usobanukirwe neza reka turebe uko label ikora.

Label ni inzu ifasha abahanzi n’abatunganya umuziki (Producers). Bakora ibihangano byabo bikagurishwa na label, amafaranga avuye muri ibi bihangano agabanwa ku kigero cyumvikanyweho hagati y’umuhanzi na label.

Amasezerano ya 1:55 AM na Element yavugaga iki?

Mu busanzwe indirimbo yatunganyijwe na Element yishyurwa asaga miliyoni (1000,000 Frw ).

Amasezerano yagaragazaga ko label ya 1:55 AM izajya itwara 60% ahwanye n’ibihumbi 600,000 Frw yavuye ku ndirimbo yose yakozwe na Element.

Ni gute Element ashobora kuba yaranyereje aka kayabo?

Amakuru twamenye agaragaza ko Element yahabwaga amafaranga yose yokoreye akayashyira ku mufuka we adakuyemo aya Label. Aya akaba ariyo arikwishyuzwa.

Element arabivugaho iki?

Abakorana na Element bavuga ko adakwiye kwishyuzwa aya mafaranga kubera ko atari we ucunga umutungo wa 1:55 AM, bakongeraho ko igihombo cyose 1:55 AM yagize kigomba kubazwa abayicungira umutungo.

Reka dutegereze ibikurikira uyu mwuka mubi uri hagati yaba bombi.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *