Gatsibo: Abagabo babiri bakurikiranyweho guheza mugenzi wabo mu bwiherero

Abagabo babiri bo mu Karere ka Gatsibo batawe muri yombi nyuma y’uko umuturage wahawe akazi ko kuvidura ubwiherero bwari bumaze igihe budakoreshwa agwirwe n’itaka agahita apfa.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro rishyira ku wa 27 Nyakanga 2026, mu Kagari ka Marimba, Umurenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaragavu Jean Claude, yavuze ko uwo muturage wari ufite imyaka 34 yari yahawe ikiraka cyo gucukura no kuvidura ubwiherero kugira ngo bakuremo ifumbire. Ageze mu bujyakuzimu bwa metero hafi esheshatu, inkuta z’ubwo bwiherero zarasenyutse, itaka rimugwira ahita ahasiga ubuzima.

Yasobanuye ko ubwiherero bwari bumaze igihe budakoreshwa, bikekwa ko ari imwe mu mpamvu zatumye inkuta zabwo zidafata neza maze zikagwira uwo mukozi.

Nyuma y’iyo mpanuka, inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza, hafatwa abantu babiri barimo nyir’urugo n’uwari watsindiye ako kazi akakaha uwo muturage, kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare rwabo muri uru rupfu.

Gitifu Rugaragavu yasabye abaturage kwirinda gukora imirimo ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane iyo isaba ubuhanga n’ibikoresho byihariye.

Yagize ati, “Abaturage turabasaba kugira amakenga. Imirimo nk’iyi ishobora guteza impanuka ikwiye gukorwa n’ibigo cyangwa kompanyi zibifitiye uburambe n’ibikoresho, aho gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyikirizwa umuryango we ngo ushyingurwe.

Inzego zibishinzwe zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari uburangare cyangwa amakosa yaba yaragize uruhare muri iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’uwo muturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *