Intore z’Indangamirwa ziyemeje kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yatangaje ko Intore z’Indangamirwa zigize icyiciro cya 16 zasoje amahugurwa ziyemeje kwishingikiriza ku bushobozi bwazo no kuba umusemburo w’iterambere ry’Igihugu.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri Dr. Jean Damascene BIZIMANA kuwa 28 Nyakanga 2026, ubwo Perezida Paul KAGAME yasuraga izi Ntore ziri gutozwa mu Kigo cy’Imyitozo cya Gabiro.

Iki cyiciro kigizwe n’Intore 769, zirimo abakobwa 315, zatoranyijwe mu byiciro bine birimo abanyeshuri biga mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda, abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, ndetse n’ababaye indashyikirwa mu rugerero baturutse hirya no hino mu gihugu.

Dr. Bizimana yavuze ko iri torero ryazanye impinduka zishingiye ku nama zatanzwe na Perezida Kagame, zirimo kwimurira amahugurwa i Gabiro no kongera umubare w’abatozwa. Yagaragaje ko ibyo byazamuye imibereho n’imyigire y’Intore, ndetse ko uwo murongo uzakomereza no mu myaka iri imbere.

Yasobanuye kandi ko kimwe mu bishya byaranze iri torero ari uko bamwe mu bahoze ari Intore z’Indangamirwa bagarutse gusangiza bagenzi babo ubunararibonye, babafasha kumenya ibibazo bashobora guhura na byo no kubiteganyiriza ibisubizo.

Mu mahugurwa bahawe, Intore zize amateka, indangagaciro z’umuco nyarwanda, inshingano z’urubyiruko mu kubungabunga ibyagezweho no guteza imbere Igihugu. Banatojwe kubana, gukorera hamwe no kwimakaza imyitwarire iboneye binyuze mu buzima bwa buri munsi.

Minisitiri Bizimana yavuze ko ayo masomo yatumye biyemeza kutazategereza abandi ngo babazanire ibisubizo, ahubwo bakumva ko iterambere rishingiye ku mbaraga zabo, ubumenyi n’ubushobozi bafite.

Yongeyeho ko banahigiye guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko, birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu, nyuma y’uko hari ababiri basanganywe ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’abakobwa babiri basanzwe batwite mbere yo kwitabira itorero.

Kuva gahunda y’Itorero ry’Indangamirwa yatangira mu 2008, abantu 5.216 bamaze kuyinyuramo mu byiciro 15 byabanje, mbere y’uko icyiciro cya 16 cyiyongeraho nyuma y’igihe gahunda yari yarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *