Amateka ya Fireman na Tuff Gang

Yisangize abandi

Ni ikimenyabose mu njyana ya Rap mu Rwanda! Mama we yitabye Imana arimo kumubyara! Yakinnye Karate kugera mu ikipe y’igihugu ya batarengeje imyaka 15.

Reka turebere hamwe amateka y’umuraperi Fireman.

Amateka ya FireMan na Tuff Gang

Mu busanzwe amazina yiswe na babyeyi ni Uwimana Francis Yvan Rashid Ronald, yabonye izuba ku wa Gatatu Tariki ya 4/1/1989.

Fireman yavukiye I Kigali mu bitaro bya CHUK uyu munsi akaba ari umugabo w’imyaka 36 ya mavuko.

Fireman ubuto bwe bwarimo ibihe bishaririye cyane, kuko Mama we umubyara yitabye Imana arimo kumubyara, ngo icyo gihe habayeho ikibazo abaganga bemeza ko muri bombi umwe wenyine ari we ushobora kubaho birangira Fireman ari we ubashije kubaho.
Ku rundi ruhande Fireman yakuze atazi se kuko Papa wa Fireman yitabye Imana mbere yuko uyu muraperi avuka, nyuma y’ibi byago byo kubura Mama we akivuka ndetse na Se akaba yari yaritabye Imana, Fireman yahise ajya kurerwa n’abo mu muryango wo kwa Nyina bakaba bari batuye I Rubavu.
Mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Fireman afite imyaka 5, icyo gihe we n’umuryango yarererwagamo bahise bahungira muri RDC gusa baje kugaruka mu Rwanda mu 1996. Icyo gihe akaba aribwo Fireman yatangiye amashuri abanza ndetse ninabwo yari atangiye kumenya Ikinyarwanda.
Mu rugendo rwe rwa mashuri, Fireman, amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Remera Giporoso mu mujyi wa Kigali. Yaje gukomereza amashuri yisumbuye mu ikiciro rusange ” Tronc Commun” ku ishuri rya Ecole Secondaire de Ruhango (ESR)riherereye mu karere ka Ruhango.
Fireman icyiciro gisoza amashuri yisumbuye yacyize I Kigali ku ishuri rya APADE aho yize ibijyanye na mudasobwa (Computer Science) nyuma yaho yaje kuva kuri APADE akomereza ku ishuri rya Groupe Scolaire Indangaburezi mu Ruhango akaba ariho yasoreje amashuri yisumbuye mu 2008.
Mu mabyiruka ye Fireman yari umwana w’umuhanga mu ishuri ndetse agakunda umuziki arinako yari yarihebeye gukina umupira wa maguru, mu bahanzi yakundaga kumva indirimbo zabo harimo : 2Pac, ndetse n’uwitwa Nas ari na we Fireman afatiraho ikitegererezo muri iyi njyana ya Rap.

Amateka ya Fireman
Imwe mu mpamvu Fireman yakundaga indirimbo za baraperi ngo ni uko zatumaga yishima akumva aruhutse ndetse zikamwongeramo akanyabugabo kuko atigeze agira amahirwe yo kubona Ababyeyi be nkuko biba bimeze ku bandi bana benshi.
Mu rugendo rwe nk’umuhanzi Fireman yatangiye umuziki aririmba injyana ya RnB ndetse icyo gihe yakoreshaga  amazina ya GINTWD mu muziki gusa nyuma yaho yaje guhindura ajya muri Rap ahanini abigiriwemo inama na Bulldog bari babyirukiye mu rusisiro rumwe.
Mu 2004 arikumwe na Bulldog ndetse na Jay c bashinze itsinda biyita Magic Boyz aba bidatinze bageze muri studio ya TFP bahakorera indirimbo yabo ya mbere bise Franchesca gusa ntabwo yabashije kumenyekana.
Nyuma yaho mu 2005 Fireman na Bulldog bakoze irindi Tsinda baryita United Monsters iryo tsinda ryarimo abandi basore aribo Kaviki ndetse na Matt gusa iri Tsinda imikorere yaryo yarambye nk’umuriro wa mashara maze birangira buri wese anyuze ize nzira.
Nyuma yaho mu 2008 Bulldog wari mu itsinda rya Tuff Gangz icyo gihe yaje kumvisha bagenzi be aribo Green P ndetse na Jaypolly ko hari undi muraperi w’umuhanga witwa Fireman baziranye bityo ko na we bamwongera mu itsinda rikaba ryarushaho gukomera.
Fireman yaje kwemeza bagenzi be abiyeretse mu mirongo ikakaye cyane ya Rap maze n’abo bamuha ikaze mu itsinda rya Tuff Gangz. Nyuma yaho nibwo Bulldog yaje kwinjiza  P Fla muri iri tsinda maze aba basore batangira urugendo nk’itsinda.
Hamwe niri tsinda bakoze indirimbo zitandukanye zirimo : Gereza, Inkongoro yumushimusi, Amaganya, Street Disciples, n’izindi nyinshi.
Iri Tsinda ryashimishaga benshi binyuze mu bihangano byabo, mu ntangiriro z’umwaka w’i 2012 umwiryane wari umazemo igihe waje gutuma aba basore bagirana ubwumvikane bucye maze ku ikubitiro P Fla ahita yerekwa umuryango usohoka muri iri tsinda gusa agenda akubita agatoki ku kandi.
Mu 2015 Tough Gangz yaribayeho ku bugenge abari bayisigayemo baje kwiyomora kuri Jaypolly maze bashinga irindi tsinda ryabo bise Stone Church maze bongeramo Jay C, Young Tone ndetse na Nick Brezzy.

Tough Gang
Muri iri Tsinda rya Stone Church bahise basohora indirimbo yabo ya mbere bise Imirimo, nyuma yaho bakoze izindi zirimo Ndi Nigga ari nayo yamenyekanye cyane. Gusa Nyuma yigihe gito iri tsinda naryo ryaje gusenyuka maze buri wese anyura ize nzira.
N’ubwo yamamaye ari mu itsinda rya Tough Gangz, Ariko Fireman na we ku giti cye yagiye akora indirimbo nyinshi zamenyekanye zirimo : Itangishaka, Ca Inkoni Izamba, Mama Rwanda, Urwicyekwe, Nyamijosi, Ubuto Bwanjye, n’izindi nyinshi.
Umwe mu bantu bahuriye na Fireman mu mashuri ndetse bakaba inshuti zikomeye harimo Muhire Jean Claude Jay c.

Usibye kuba ari inshuti magara, Fireman yagiye kuba mu rugo kwa Jay C ageze mu wa kabiri wa mashuri yisumbuye ni nyuma yuko umubyeyi wamureraga yari amaze kwitaba Imana.
Aho mu rugo kwa Jay C niho Fireman yarerewe ndetse anahakura urukundo rw’injyana ya Rap kubera urungano rwabo bari baturanye barimo Bulldog bari baturanye mu rusisiro rwo munsi y’icyibuga cy’Indege I Kanombe.

Mu mabyiruka ye, Fireman yakinnye Umupira wa maguru ndetse ku ishuri bari bamuzi nk’icyamamare kubera ubuhanga bwe aho yakinaga nk’umunyezamu. N’ubwo byari indoto ze ariko ntabwo yabashije kuzikabya kubera ikibazo cy’Amikoro yatumaga kubona ibikoresho byo gukinisha bimugora.

Uretse umupira wa maguru Fireman kandi yakinnye umukino wa Karate ndetse yari umuhanga kuko yigeze gutoranywa mu ikipe y’Igihugu ya batarengeje imyaka 15. Fireman yahagaritse gukina Karate asoje amashuri yisumbuye akaba yarabihagaritse afite umukandara w’Icyatsi.

Mu rugendo rugera ku myaka 20 amaze akora umuziki yatwayemo igihembo kimwe cyonyine, (Best Collabo 2022 ; Muzadukumbura Ft Nel Ngabo) hari mu bihembo bya Isango na Muzika.

Fireman yitabiriye kandi irushanwa rya PGGSS3 mu mwaka w’i 2013 n’ubwo atabashije kurenga ijonjora ryibanze
Hirya yibi byose Fireman ni umubyeyi w’abana babiri ; Umuhungu Brian ndetse n’umukobwa Kabera Freya. Akaba ari umugabo wubatse aho yarushinze n’umufasha we Kabera Charlotte mu mwaka w’i 2022.

Umugore wa FiremanUmwana wa FiremanUmugore wa Fireman


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *