Impumuro mbi yo mu kanwa iterwa ni ki ku bantu bakuze

Yisangize abandi

Iyo umuntu akuze, umubiri we utangira guhindura impumuro cyane cyane iyo mu kanwa, uretse impumuro mbi yo mu kanwa usanga n’umubiri wose wibasirwa niyo mpumuro mbi. Abenshi bayita impumuro y’abantu bakuze.

Dore impamvu 2 zishobora gutera iyo mpumuro mbi.

1. Ibi biterwa n’ikinyabutabire kitwa 2‑nonenal, giterwa n’uko amavuta ari ku ruhu atangira kwangirika bitewe nuko Imyunyungugu y’umubiri itangira kugabanuka.

2. Uko umuntu agenda akura, ingufu z’umubiri zirwanya kwangirika ku ruhu (antioxidants) ziragabanuka, n’impumuro mbi igatangira kwibika ku ruhu—Iyo mpumuro iyo imaze igihe kirekire ku ruhu, ntishobora gukurwaho n’isabune cyangwa parufe.

Leslie Kenny, inzobere mu buzima bwa bantu bakuze, agira ati:

Iyi mpumuro mbi ni ugukura/gusaza k’umubiri, Iyo ibinyabutabire bya  2‑nonenal bimaze kwiyongera, kwiyuhagira kenshi cyangwa kwisiga parufe ntacyo biba bikimaze—ati: ‘Parufe ipfuka impumuro mbi ariko ntiyakuraho icyateye iyo mpumuro.’

 

Ni gute warinda impumuro mbi ukunze kugaragara ku bantu bakunze?

Kenny asobanura ko ikibazo cyakemurwa biciye mu kurya Amafunguro atandukanye ariko cyane cyane kurya Ibihumyo. Avuga Ko Ibihumyo bikungahaye cyane kuri ergothioneine, iki kibaba ikinyabutabire kirinda kwangirika kw’amavuta y’uruhu, Si byo gusa kuko burya byifitemo na Spermidine, ituma umubiri usimbuza vuba utunyangingo tuba twashaje cyangwa turi gupfa (autophagy).

Iyi mikorere ibiri ifasha mu kugabanya Impumuro mbi igaragara ku bantu Bakuze, ibi binyabutabite kandi biteza Imbere iremwa ry’utunyangingo dushya, bigatuma gusaza bitinda, Ndetse bikanafasha no mu buryo rusange bwo kwirinda indwara nka: Kanseri, umuvuduko w’amaraso, Indwara ziterwa no kwiyongera kw’isukari, ndetse no kubura imyunyu y’amagufa.

Uretse abantu Bakuze kandi Kenny Yongeraho ko ibihumyo ari umuti mwiza k’ubantu bose bagira impumuro mbi.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *