Mu mwaka 2018, hari umugore wagannye kaminuza nkuru ya Colombia agiye gusuzumisha uturemangingo ndangasano tw’abana babiri b’impanga yabyaye.
Kubera ko ibipimo byagaragazaga ko abana bahuje nyina ariko badahuje se, byatumye iyi kaminuza isubiramo ibi bipimo kugira ngo bizere ko ibisubizo bari kubona ari ukuri. Byabaye ibitangaza kubera ko ibipimo byose byagaragaje ko izi mpanga zidahuje se.
Abahanga muri Sayansi bimeza ko ibi biterwa n’uko k’umugore hari igihe [kibaho gake cyane], aho amagi abiri (ova) asohokera mu gihe kimwe cy’ukwezi k’umugore (menstrual cycle) agaterwa intanga (sperm) z’abagabo babiri batandukanye, mu mibonano mpuzabitsina itandukanye. Mu ndimi z’amahanga bizwi nka “heteropaternal superfecundation“
Abapimye uwo mugore batangaje ko ari ubwa mbere babonye iki kibazo, n’ubwo basobanuye ko bari baziko ari ibintu bishobora kubaho.
Kugeza ubu abashakashatsi bamaze kwemeza ko ibi byabaye k’ubagore bagera kuri 20 bo hirya no hino mu Isi.
Indi nkuru wasoma: Kuki Twambikana Impeta? Amateka n’Ibisobanuro Byihishe Inyuma Yayo
Uko bavumbuye ko abana badahuje ba se
Kugira ngo bamenye ababyeyi ba b’abana, abaganga bakoresheje ikoranabuhanga ryitwa “microsatellite markers”
Iri koranabuhanga risesengura utaremangingo ndangasano tw’abana, mama wabo, ndetse n’abagabo bakekwa gutera inda uwo mubyeyi hanyuma bakabigereranya.
Umwe mu baganga witwa William Usaquén aganira na BBC yagize ati:
“Twafashe uturemangingo ndangasano twa buri muntu, tudusuzuma dukoresheje “microsatellite” maze twegereranya ibisubizo twabonye.”
Ibisubizo byabonetse ni uko mu kibazo cy’abo bana b’impanga, abahanga basesenguye uduce 17 twa microsatellites muri DNA ya nyina, abo bana bombi ndetse n’umugabo uvuga ko ari se wabo.
Ibyavuye mu isesengura byagaragaje ko DNA y’uwo mugabo ihura n’iy’umwe gusa muri abo bana b’impanga.
Usaquén agira ati:
“Maze imyaka 26 ndi umuyobozi w’ibi bitaro, kandi iyi ni yo nshuro ya mbere mbona ikibazo nk’iki, ndetse kugeza ubu ni cyo cyonyine.”
Andrea Casas, inzobere mu by’irondakoko (genetics) akaba n’umushakashatsi mu kigo cya Kaminuza ya Colombia, yongeraho ati:
“Twari twarumvise raporo zivuga ko ibintu nk’ibi bibaho, ariko ni bike cyane ku isi.”
Nyuma y’ibi bisubizo, itsinda ry’abahanga ryasubiyemo ibizamini inshuro nyinshi kugira ngo ryirinde amakosa ashobora kuba yarabaye mu kuvanga ingero. Ariko n’ubwo byasubiwemo kenshi, ibisubizo byakomeje kuba bimwe.