Sobanukirwa akamaro k’ubuki ku buzima n’ibyo ukwiye kwitondera

Ubuki ni kimwe mu biribwa kamere bimaze ibinyejana byinshi bikoreshwa n’abantu mu mafunguro no mu buvuzi gakondo. Mu bice byinshi by’isi, bwakoreshejwe mu gufasha kuvura ibikomere, kugabanya inkorora no kongerera umubiri imbaraga. Nubwo ubuki bufite inyungu zitandukanye zemejwe n’ubushakashatsi, inzobere zishimangira ko butagomba gufatwa nk’umuti usimbura ubuvuzi bwemewe, cyane cyane ku ndwara zikomeye. Inyungu z’ubuki…

Soma inkuru yose

Uko wakemura ibibazo byo kurangiza vuba n’ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina

Abagabo benshi bahura n’ibibazo byo kurangiza vuba, kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa izindi mbogamizi zifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere. Nubwo bishobora gutera ipfunwe no kugira ingaruka ku mubano w’abashakanye, abaganga bagaragaza ko byinshi muri ibi bibazo bishobora kuvurwa cyangwa kugabanywa iyo umuntu yisuzumishije hakiri kare. Kurangiza vuba, kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso 8 by’indwara z’umutima ku bana ababyeyi badakwiye kwirengagiza

Indwara z’umutima zikunze gufatwa nk’izibasira abantu bakuru, nyamara n’abana na bo zishobora kubibasira, ndetse hari abazivukana. Abaganga bagaragaza ko iyo zimenyekanye hakiri kare, abana benshi bashobora kuvurwa bagakira, bityo bagakura neza nk’abandi. Ibi byagarutsweho na Dr. Rusingiza Emmanuel, inzobere mu kuvura indwara z’umutima zifata abana mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu kiganiro cyatambutse…

Soma inkuru yose

Imihango Myinshi Ishobora Kuba Ikimenyetso cy’Indwara Ikomeye Abagore Batinda Gutahura

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari abagore bashobora kumara imyaka igera kuri 16 batamenye ko bafite indwara zifitanye isano no kuva amaraso, bitewe n’uko ibimenyetso byazo bikunze kwitirirwa kugira imihango myinshi isanzwe. Ibi bituma bamwe batinda kubona ubuvuzi bukwiye kandi bakabaho bafite ikibazo gishobora kubashyira mu kaga iyo kitamenyekanye hakiri kare. Indwara zo kuva amaraso mu…

Soma inkuru yose

Vitiligo: Ibyo Ukwiriye Kumenya Ku Ndwara Y’Amabara Ku Ruhu N’Uko Ivurwa

Vitiligo, izwi kandi nk’indwara y’amabara ku ruhu, ni imwe mu ndwara zifata uruhu zikunze gutera ipfunwe kubera amakuru atari yo akunze kuyivugwaho. Abahanga mu buzima bavuga ko iyi ndwara idaterwa n’umwanda, uburozi cyangwa izindi myizerere ikunze kuvugwa, ahubwo ko ari ikibazo cy’uturemangingo dutanga ibara ry’uruhu. Inzobere mu kuvura indwara z’uruhu mu Bitaro bya Kaminuza bya…

Soma inkuru yose

Icyo urumogi rukora mu bwonko iyo rukoreshejwe kenshi

Abantu benshi bakoresha urumogi buri munsi bavuga ko rutakibatera kumva basinze nk’uko byabagendekeraga mbere. Ahubwo bavuga ko barukoresha kugira ngo bumve “bameze nk’ibisanzwe.” Mu gihe benshi bafataga ibi nk’ikimenyetso cy’uko umubiri wamaze kurumenyera (tolerance), ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari ikindi kiba cyarabaye: ubwonko buba bwaramaze kwihindura kugira ngo bujyane n’ikoreshwa rya buri munsi ry’urumogi. Ibi…

Soma inkuru yose

Ibyo Buri Mugore Akwiye Kumenya ku Miterere n’Impinduka z’Igitsina Cye

Igitsina cy’umugore ni rumwe mu ngingo z’umubiri zikunze kuvugwaho byinshi, nyamara hakaba hakiri urujijo ku miterere yacyo n’uko gihinduka mu byiciro bitandukanye by’ubuzima. Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko ingano n’imiterere y’iki gice bitaguma uko bimeze, ahubwo bihinduka bitewe n’imikurire, imisemburo ndetse n’ibihe bitandukanye umubiri unyuramo. Nubwo abantu benshi bazi gusa igice kigaragara inyuma, igitsina cy’umugore…

Soma inkuru yose

Ikoranabuhanga Rikoreshwa Birenze Urugero Rishobora Kugira Ingaruka Ku Magufa, Amaso N’Ubwonko

Nubwo ikoranabuhanga ryoroshya ubuzima bwa buri munsi, inzobere mu buzima ziburira abantu ko kurikoresha igihe kirekire kandi mu buryo budakwiye bishobora kubagiraho ingaruka zitandukenye ku mubiri, zirimo uburwayi bw’ijosi, kwangirika kw’amaso, kugabanuka kw’imbaraga z’amaboko ndetse no guhungabanya imikoranire y’ubwonko n’umubiri. Mu myaka ishize, telefoni zigezweho, mudasobwa na tablets byabaye ibikoresho bikoreshwa cyane haba mu kazi,…

Soma inkuru yose

Ese Umugore Utwite Agomba Gukora Imirimo Yose? Sobanukirwa!

Gutwita ni urugendo rw’ingenzi mu buzima bw’umugore, rusaba kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo umubyeyi n’umwana bazavuke bafite ubuzima bwiza. Nubwo gutwita atari uburwayi, hari ibikorwa bimwe na bimwe umugore utwite asabwa kwitondera cyangwa kwirinda kugira ngo hatazagira ingaruka ku buzima bwe cyangwa ubw’umwana atwite. Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko umugore utwite ashobora gukomeza gukora imirimo yoroheje…

Soma inkuru yose

Uburyo bwo gutera akabariro bushobora gushyira umugabo mu kaga ko kuvunika igitsina

Abantu benshi bumva ko kuvunika igitsina cy’umugabo ari ibintu bidashoboka cyangwa se bidakunze kubaho. Nyamara, abaganga n’abashakashatsi bagaragaza ko iki kibazo kibaho kandi gishobora guterwa n’impanuka iba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Iyo igitsina cy’umugabo kiri mu mwanya wo gufata umurego, kiba kirimo amaraso menshi atuma gikomera. Iyo habaye kugonga nabi, guhusha cyangwa kugonda igitsina mu…

Soma inkuru yose

Uretse kuba intwaro “Uranium” yifashishwa no mu buvuzi bugezweho

Iyo bavuzwe uranium, abantu benshi bahita batekereza ku ntwaro za nikleyeri n’ibisasu bikomeye byasize amateka akomeye ku Isi. Nyamara, iki kinyabutabire gifite n’uruhare runini mu iterambere ry’ubuvuzi, ubushakashatsi ndetse no gutanga amashanyarazi. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, abahanga mu bya siyansi bakomeje kuvumbura amoko atandukanye ya radiation arimo alpha, beta na gamma rays. Ibyo byatumye…

Soma inkuru yose

Kuki kugabanya amabere biri kurushaho kwamamara muri iki gihe?

Mu myaka ya vuba, kubagwa hagamijwe kugabanya amabere biri kugenda byamamara cyane mu bihugu bitandukanye ku isi, aho abagore benshi bavuga ko babiterwa n’impamvu z’ubuzima bw’umubiri n’ubwo mu mutwe. Nubwo bamwe bakibifata nk’igikorwa cyo kwihindura ubwiza, abaganga n’ababikoze bavuga ko akenshi bikorwa kugira ngo bigabanye ububabare bw’umugongo, amajosi n’ibitugu, ndetse bifashe umuntu kwisanzura no kwiyakira…

Soma inkuru yose

Ise: Indwara y’uruhu ifata benshi ariko ikaba ivurwa igakira

Indwara y’ise ni imwe mu ndwara z’uruhu zikunze kwibasira abantu benshi, cyane cyane ahantu hashyuha cyangwa ku bantu bakunda kubira ibyuya byinshi. Nubwo bamwe bayitiranya n’izindi ndwara z’uruhu, ise iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi) gashobora kwiyongera ku ruhu kakarutera guhindura ibara. Ise ni iki? Ise ni indwara y’uruhu iterwa n’udukoko duto twitwa Malassezia…

Soma inkuru yose

Menya indwara zitandukanye zifata ‘Prostate’ n’uburyo wakwirinda

Iyo havuzwe ijambo “Prostate”, abantu benshi bahita batekereza kanseri, nyamara abaganga bavuga ko kanseri ari imwe gusa mu ndwara nyinshi zishobora gufata uru rugingo rw’umubiri w’umugabo. Prostate ni urugingo rujyanye n’imyororokere y’abagabo, ruherereye munsi y’uruhago rw’inkari. Rukora amatembabuzi afasha intangangabo kubaho no gukora neza. Abahanga mu buvuzi bavuga ko uko umugabo agenda akura, ari na…

Soma inkuru yose

Uko wagabanya n’uko wakirinda ikirungurira mu buryo bworoshye

Indwara y’ikirungurira ni ikibazo gikunze kubangamira abantu benshi, cyane cyane nyuma yo kurya cyangwa igihe baryamye. Akenshi umuntu yumva ibintu bishyushye cyangwa bisharira bizamuka mu muhogo, rimwe na rimwe bikamurya mu gatuza cyangwa bikamutera kutamererwa neza. Abaganga bavuga ko ikirungurira giterwa n’uko aside yo mu gifu izamuka ikagera mu muhogo, ibintu bizwi nka acid reflux….

Soma inkuru yose

Impumuro mbi yo mu kanwa iterwa ni ki ku bantu bakuze

Iyo umuntu akuze, umubiri we utangira guhindura impumuro cyane cyane iyo mu kanwa, uretse impumuro mbi yo mu kanwa usanga n’umubiri wose wibasirwa niyo mpumuro mbi. Abenshi bayita impumuro y’abantu bakuze. Dore impamvu 2 zishobora gutera iyo mpumuro mbi. 1. Ibi biterwa n’ikinyabutabire kitwa 2‑nonenal, giterwa n’uko amavuta ari ku ruhu atangira kwangirika bitewe nuko…

Soma inkuru yose