Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, agiye gukora uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga kuva atangira kuyobora guverinoma, aho azasura Kyiv muri Ukraine. Muri uru ruzinduko, azageza ku bayobozi ba Ukraine amakuru y’ikoranabuhanga azafasha icyo gihugu gukora misile zacyo zishobora kugera kure.
Burnham azayobora inama ye ya mbere ya “Coalition of the Willing”, ihuriro ry’ibihugu bishyigikira Ukraine ryatangijwe n’u Bwongereza n’u Bufaransa ku butegetsi bw’uwamubanjirije, Sir Keir Starmer.
Biteganyijwe kandi ko azakira igihembo gihabwa abaturage b’u Bwongereza mu rwego rwo gushimira uruhare igihugu cyabo cyagize mu gufasha Ukraine. Azanitabira ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’ubwigenge bwa Ukraine.
Ikintu cy’ingenzi muri uru ruzinduko ni uko Burnham azatangaza ko guverinoma ye yemeye ko ikigo gikora intwaro MBDA gikuraho ibanga ku makuru ajyanye n’ibice bikorerwa mu Bwongereza bigize misile ndende ya SCALP. Iyi misile ikorwa n’u Bufaransa kandi ihwanye na Storm Shadow ikoreshwa n’u Bwongereza.
Burnham azongera gushimangira ko u Bwongereza bukomeje gushyigikira Ukraine, mu gihe ibitero by’u Burusiya muri Ukraine byiyongereye mu byumweru bishize. Muri ibyo bitero harimo igitero cyagabwe ku kigo cy’ubucuruzi ku wa Gatanu, aho abantu nibura 16 baguye.
Mbere yo guhaguruka ku wa Mbere, Burnham yavuze ko ku isabukuru y’imyaka 35 Ukraine ibonye ubwigenge, abaturage bayo batagomba kugira gushidikanya ko u Bwongereza bubashyigikiye, haba ubu ndetse no mu gihe cyose bizaba bikenewe.
Yavuze ko yishimira uruhare u Bwongereza bwagize mu gufasha Ukraine kandi ko ashaka ko abaturage ba Ukraine babyumva bivuye kuri we ko inkunga y’u Bwongereza itazahagarara. Yongeyeho ko umutekano wa Ukraine ari kimwe n’umutekano w’u Bwongereza.
Burnham yavuze kandi ko ubucuti hagati ya Ukraine n’u Bwongereza buzaramba kurusha intambara y’u Burusiya, ashimangira ko u Bwongereza butazacika intege kugeza habonetse amahoro arambye kandi yubahiriza ubutabera.
Aya magambo aje nyuma y’uko Moscow iburiye u Bwongereza ko bushobora guhura n’ingaruka kubera gukoresha drones zakozwe mu Bwongereza mu bitero Ukraine iherutse gukaza ku bikorwaremezo by’u Burusiya.
Mu minsi ishize, Kyiv yakajije ibitero bya misile na drones bigera kure mu mujyi wa Moscow no mu tundi turere tw’u Burusiya, byibasira cyane cyane inganda zitunganya peteroli n’ububiko bw’ibicuruzwa bya Wildberries, ikigo kinini cy’ubucuruzi bwo kuri internet mu Burusiya.
Ambasade y’u Burusiya mu Bwongereza yashinje London gushaka kongera ubushyamirane mu ntambara ya Ukraine, ivuga ko uko u Bwongereza burushaho kugira uruhare muri iyo ntambara, ari ko “igiciro buzishyura” kizagenda kirushaho kwiyongera.
Burnham yasubije ko u Bwongereza butari inshuti y’ibihe byiza gusa, kandi ko buzaba hafi ya Ukraine igihe izaba ibukeneye, nta gihindutse.
Ku bijyanye n’umuburo w’u Burusiya, Burnham yavuze ko u Bwongereza butanga inkunga kugira ngo Ukraine ibashe kwirwanaho, kandi ko iyo ari yo politiki u Bwongereza bwakomeje kuva intambara yatangira, haba ku bayobozi babanje ndetse no ku butegetsi bwe.
Uru ruzinduko kandi rubaye mu gihe u Burusiya bwemeje ko ambasaderi wabwo mu Bwongereza, Andrei Kelin, yavuye ku mwanya we i London mu byumweru bishize.
Kugeza ubu, Kremlin ntiratangaza uzamusimbura. Icyakora, Ambasade y’u Burusiya mu Bwongereza yabwiye BBC ko uku kuva ku mirimo kudasobanuye ko u Burusiya bushaka kugabanya urwego rw’imibanire ya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.










