Amabwiriza agenga itunganywa ry’ibiribwa n’ibinyobwa gakondo bikorerwa mu miryango ateganya ko umuntu uzajya ashaka gutunganya ibinyobwa gakondo bizakoreshwa mu birori cyangwa iminsi mikuru agomba kuzajya abanza kubisabira uruhushya.
Aya mabwiriza agamije kunoza uburyo ibiribwa n’ibinyobwa gakondo, birimo ubushera, ikigage, umutobe, urwagwa n’ibindi, byari bisanzwe bitegurwa, byengwa, bibikwa kandi bikanyobwamo, mu rwego rwo gukumira ihumana rishobora guteza indwara, ubumuga cyangwa urupfu.
Uko uruhushya rusabwa
Umuntu ushaka gutunganya ibinyobwa gakondo bizakoreshwa mu birori cyangwa iminsi mikuru agomba kwegera Komite y’Ubuzima ku mudugudu, akayimenyesha icyo ashaka gutunganya, aho ibyo binyobwa bizakoresherezwa n’abantu biteganyijwe ko bazabihabwa.
Nyuma yo kwakira ubusabe, Komite y’Ubuzima izajya igenzura. Irebe ibikoresho bizakoreshwa mu kwenga, uburyo bwo kwenga ndetse n’isuku y’ibikoresho n’ahazatunganyirizwa ibinyobwa.
Iyo Komite nisanga amabwiriza yose yarubahirijwe, ihitemo kubyemeza, maze itange uruhushya. Uru ruhushya rukoreshwa inshuro imwe gusa ku kinyobwa rwasabiwe.
Komite y’Ubuzima ku mudugudu igizwe n’Umukuru w’Umudugudu, umwe mu Bajyanama b’Ubuzima ndetse n’ushinzwe umutekano. Iyi Komite kandi ishyiraho igitabo cyandikwamo amakuru ku busabe, ibyagaragaye mu bugenzuzi ndetse n’abantu bahawe uruhushya rwo gutunganya ibinyobwa gakondo.
Isuku igomba kwitabwaho
Amabwiriza asaba abatunganya ibinyobwa gukaraba neza intoki n’umubiri wose bakoresheje amazi meza n’isabune mbere yo kwenga cyangwa gutunganya ibinyobwa. Basabwa kandi gukoresha ibikoresho bisukuye, kubisukura mbere na nyuma yo kubikoresha no kubibika ahantu hatari amatungo, ivumbi, udukoko cyangwa ibindi bishobora kubyanduza.
Nanone, abatunganya ibinyobwa bagomba kwirinda kubikora igihe bafite indwara zandura, ndetse bagasabwa kwisuzumisha indwara zandura, zirimo igituntu n’indwara z’umwijima, buri mezi atandatu.
Ibitemewe mu gutunganya ibinyobwa
Aya mabwiriza abuza gukoresha alukolo zo mu nganda n’ibinyabutabire birimo methanol, lisansi n’ibindi biri mu bwoko bwayo, ndetse n’imiti cyangwa ibiyobyabwenge bihindura umwimerere w’ibinyobwa.
Hanabujijwe gukoresha ibikoresho by’ibanze byashaje, ibitaka cyangwa amatafari, ndetse n’imisemburo y’inganda nk’iyo mu bwoko bwa pakimaya na revile.
Aya mabwiriza areba abatunganya ibiribwa n’ibinyobwa gakondo mu ngo, abanywa ibyo binyobwa ndetse n’ababikoresha mu birori cyangwa iminsi mikuru. Ntabwo areba abakora ibiribwa cyangwa ibinyobwa bagamije ubucuruzi, kuko bo bagomba gukurikiza amabwiriza y’ubuziranenge atangwa n’inzego zibishinzwe.
Muri rusange, gahunda yo gusaba uruhushya no kugenzurwa mbere yo gutunganya ibinyobwa gakondo mu birori igamije gushyira imbere isuku n’umutekano w’ababinywa, hagamijwe gukumira ingaruka zaterwa n’ibiribwa n’ibinyobwa byanduye.
Fungura Inyandiko ikubiyemo amakuru yose aha 👇
Umwanditsi: CYIZA Theogene | Gate of Wise










