Ibimenyetso 6 bishobora kukwereka ko uri mu kaga mugihe unywa ibinini bikuramo inda

Kuva amaraso menshi, ububabare bukabije n’umuriro ni bimwe mu bimenyetso umuntu udakwiye kwirengagiza nyuma yo gukoresha imiti ikuramo inda.

Ibinini bikoreshwa mu gukuramo inda bishobora gukoreshwa mu buvuzi mu gihe gikwiye kandi hakurikijwe amabwiriza y’abaganga. Ariko nyuma yo kubifata, umubiri ushobora kugira impinduka zitandukanye, zimwe zikaba zisanzwe mu gihe inda iri kuvamo, izindi zikaba zishobora kugaragaza ikibazo gikomeye.

Ni yo mpamvu ari ngombwa ko umuntu amenya gutandukanya ibimenyetso bisanzwe n’ibisaba ubufasha bwihutirwa.

1. Kuva amaraso menshi cyane

Kuva amaraso ni kimwe mu bintu bishobora kubaho nyuma yo gukoresha imiti ikuramo inda. Ariko iyo amaraso aba menshi cyane cyangwa akomeza kwiyongera, bishobora kuba ikibazo gikomeye.

Umuntu utangira kuzengera, kugira intege nke cyane, kumva umutima utera cyane cyangwa kugira isereri kubera kuva amaraso, akwiye gushaka ubuvuzi bwihutirwa.

2. Kubabara cyane mu nda

Ibinyabya byo mu nda bishobora kubaho kuko nyababyeyi iba iri kwikura kugira ngo isohore ibiri imbere. Ariko ububabare bukomeye cyane, budacogora cyangwa bukomeza kwiyongera ntibukwiye kwirengagizwa.

By’umwihariko, ububabare bukomeye buri ku ruhande rumwe rw’inda bushobora gusaba isuzuma ryihuse.

3. Umuriro ukomeza cyangwa gukonja

Umuriro muto ushobora kubaho nyuma yo gukoresha imiti imwe n’imwe, ariko umuriro ukomeza cyangwa ujyana no gukonja cyane bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara cyangwa infection.

Iyo ibi bibaye, umuntu akwiye kugana kwa muganga aho kongera gufata indi miti atabanje kugirwa inama.

4. Ibintu bifite impumuro mbi bisohoka mu gitsina

Iyo hari ibintu bidasanzwe bisohoka mu gitsina kandi bifite impumuro mbi, cyane cyane iyo biherekejwe n’umuriro cyangwa ububabare bwo mu nda, bishobora kuba ikimenyetso cya infection.

Kuvurwa hakiri kare ni ingenzi kugira ngo infection idakomeza gukwirakwira.

5. Isereri ikabije cyangwa kugwa igihumure

Isereri ikomeye, gucika intege, kugira amaso yijimye cyangwa kugwa igihumure nyuma yo kuva amaraso bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umubiri watakaje amaraso menshi.

Ibi bisaba ubufasha bw’ubuvuzi bwihuse.

6. Inda ishobora kuba itaravamo yose

Rimwe na rimwe, gukoresha imiti ntibishobora gutuma inda isohoka yose. Ibi bishobora gutuma umuntu akomeza kuva amaraso, kubabara cyangwa gukomeza kugira ibimenyetso by’inda.

Iyo bikekwa ko inda itaravamo yose, hakenewe isuzuma rya muganga kugira ngo hamenyekane icyakorwa.

Ikindi kibazo gikomeye gishobora kubaho ni inda yatewe hanze ya nyababyeyi. Iyi nda ntikurwaho n’imiti isanzwe ikoreshwa mu gukuramo inda kandi ishobora guteza ubuzima mu kaga iyo itavuwe.

Ububabare bukomeye ku ruhande rumwe rw’inda, kuva amaraso, isereri ikabije cyangwa kugwa igihumure bishobora kuba ibimenyetso bisaba ubufasha bwihutirwa.

Nubwo ibimenyetso bimwe bishobora kuba ibisanzwe nyuma yo gukoresha imiti ikuramo inda, umuntu ntakwiye kwivura ku giti cye igihe afite ibimenyetso bikomeye.

Ni ngombwa kandi kwirinda gukoresha ibinini bitazwi inkomoko cyangwa gufata imiti myinshi utabanje kugirwa inama n’umukozi w’ubuzima.

Umuntu ufite kuva amaraso menshi cyane, ububabare bukabije budacogora, umuriro ukomeza, impumuro mbi iva mu gitsina, isereri ikabije cyangwa kugwa igihumure, akwiye kujya ku kigo nderabuzima cyangwa mu bitaro byihutirwa.

Muri rusange, gukuramo inda hakoreshejwe imiti bishobora gukorwa mu buryo butekanye iyo bikozwe hakurikijwe amabwiriza y’ubuvuzi. Ariko kumenya ibimenyetso by’akaga no gushaka ubufasha ku gihe ni ingenzi mu kurinda ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *