Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (NESA) cyatangije ubugenzuzi ku bigo by’amashuri birenga 600 byashinzwe n’abikorera ariko bikaba bikora bitarabona ibyangombwa bisabwa.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ubu bugenzuzi bukorerwa mu gihugu hose, hagamijwe kureba niba ibyo bigo byujuje ibisabwa kugira ngo bikomeze gutanga uburezi mu buryo bwemewe, butabangamira umutekano w’abanyeshuri ndetse n’ireme ry’uburezi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi muri NESA, Kavutse Vianney Augustin, yabwiye IGIHE ko ibigo biri kugenzurwa birimo ibyiciro bitandukanye.
Harimo ibigo byahoze byarafunguwe n’ikigo cyahoze ari WDA, ariko aho bikorera ubu hakaba hatacyujuje ibisabwa. Harimo kandi amashuri abantu bagiye bashinga ku giti cyabo, akigisha abana bake ariko agakorerwa ahantu hatujuje ibisabwa.
Kavutse yavuze ko hari aho abagenzuzi basanze abantu barafashe amazu yari agenewe guturwamo bakayahindura amashuri, bigatuma abana bigira ahantu hatateganyirijwe icyo gikorwa.
Ati: “Hari aho umuntu yagiye afata nk’inzu yo guturamo, igice kimwe akakigira ishuri. Nka Kinyinya hari aho twasanze barafashe inzu y’inkiko bayihindura ishuri ry’abana.”
Muri ibi bigo biri gukorwaho ubugenzuzi harimo kandi amarerero y’abana ahabwa ibyangombwa n’inzego z’ibanze ndetse n’Ikigo gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), ariko ugasanga hari abana bakomeza kwigamo kugeza mu mashuri abanza.
Iki kibazo cyagaragaye cyane mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aho mu Nyakanga 2026 hafunzwe amashuri arenga 30.
Kavutse yavuze ko mu bimwe mu bigo byafunzwe basanze amarerero yarahinduwe amashuri asanzwe, bigatuma abana biga mu buryo butandukanye n’ubwari bwarateganyijwe.
Ati: “Aho twagiye dufunga ayo mashuri, abana tukabajyana ahandi hari ikigo cy’amashuri abanza noneho irerero rigakomeza kuba irerero. Turacyakorana na NCDA kugira ngo dutandukanye amarerero n’amashuri asanzwe.”
NESA ivuga ko ubu bugenzuzi bugamije gukemura ikibazo cy’amashuri yagiye atangizwa hirya no hino mu gihugu adafite ibyangombwa cyangwa atujuje ibisabwa.
Ibigo bikorerwaho igenzura ntibihita bifungwa byose. Ibyo usanga bifite ibibazo bishobora gukosorwa bitabangamiye imyigire y’abana bishobora guhabwa igihe cyo kubikosora no gushaka ibyangombwa bikenewe.
Muri ibyo bibazo harimo kutagira ubwiherero buhagije, kutagira ibigega bifata amazi n’ibindi bikorwa remezo bishobora kunozwa mu gihe amasomo akomeje.
Gusa aho abagenzuzi basanga aho abana bigira hatujuje ibisabwa ku buryo bishobora kubangamira umutekano cyangwa imibereho yabo, hafatwa icyemezo cyo guhagarika icyo kigo.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburezi, Irere Claudette, aherutse kuvuga ko kuba hari amashuri yahagaritswe bidakwiye gutera impungenge ababyeyi, kuko abana batazabura aho biga hemewe.
Yavuze kandi ko amashuri yahagaritswe ashobora kongera gufungurwa igihe ba nyirayo baba bakosoye ibibazo byatumye afungwa.
Ati: “Ba nyiri aya mashuri agihagarikwa hari hakiri umwanya wo gukosora, ariko ubu dufite ibyumweru bibiri aho bashobora gukorana na NESA, ibyo bitujuje bakabikora byarangira ku itariki ya 7 Nzeri 2026, bakazatangira bikongera kwigirwamo nta kibazo.”
Irere yavuze ko guhagarika ibigo by’amashuri bitujuje ibisabwa atari ibintu bidasanzwe, kuko icy’ingenzi ari uko abana bigira ahantu hatekanye kandi hubahiriza ibisabwa.
Yemeye kandi ko hari aho inzego zishobora kuba zaradohotse, bigatuma ibigo bimwe byemererwa gukora kandi bitujuje ibisabwa byose.
Leta yashimangiye ko ishima uruhare rw’abikorera mu kongera ibigo by’amashuri no gufasha abana kubona aho biga, ariko ko ibyo bikorwa bigomba gukorwa mu buryo bwubahiriza ibisabwa.
NESA ivuga ko igenzura rizakomeza mu gihugu hose kugeza ibigo byose bisuzumwe, ibishobora gukosora ibibazo bigahabwa umurongo wo kubikora, mu gihe ibidakwiye gukomeza gukora bihagarikwa.











