Impaka ku birwa bya Kuril zikomeje gukoma mu nkokora umubano w’u Buyapani n’u Burusiya.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, yamaganye uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu birwa bya Kuril biharanirwa n’u Burusiya n’u Buyapani, avuga ko ari igikorwa “kitemewe na gato.”

Itangazamakuru rya Leta y’u Burusiya ryatangaje ko Putin yasuye ikirwa cya Iturup, u Buyapani bwita Etorofu, kimwe mu birwa bine byo mu majyepfo y’urunigi rwa Kuril ibihugu byombi bivuga ko bubifiteho uburenganzira.

Takaichi yavuze ko uru ruzinduko rwongereye uburakari n’imyumvire mibi y’Abayapani ku Burusiya. Yashimangiye ko ibi birwa ari ubutaka bw’u Buyapani haba mu mateka ndetse no mu mategeko mpuzamahanga.

Impaka ku birwa bya Kuril zimaze imyaka myinshi hagati y’u Buyapani n’u Burusiya. Ni na zo ziri mu mpamvu zikomeye zatumye ibihugu byombi bitagira amasezerano y’amahoro yuzuye nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Ibirwa bya Kuril biherereye hagati ya Hokkaido, mu majyaruguru y’u Buyapani, na Kamchatka, mu burasirazuba bw’u Burusiya. U Buyapani buvuga ko ibirwa bine byo mu majyepfo ari ibyabwo, bukabyita “Northern Territories”, mu gihe ubu bigenzurwa n’u Burusiya.

Ku iherezo ry’Intambara ya Kabiri y’Isi, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zigaruriye uru ruhererekane rw’ibirwa, ndetse Abayapani bagera ku 17.000 bari bahatuye birirukanwa.

Mu ruzinduko rwe, Putin yaganiriye n’abaturage bo kuri ibyo birwa ndetse anasogongera ku magi y’amafi, nk’uko itangazamakuru rya Leta y’u Burusiya ryabitangaje.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani, Toshimitsu Motegi, na we yamaganye uru ruzinduko, ashimangira ko ibyo birwa ari ubutaka bw’u Buyapani hashingiwe ku mateka no ku mategeko mpuzamahanga.

Mu myaka ishize, imbaraga z’ibihugu byombi zo gukemura ikibazo cy’ubutaka bwa Kuril ntizigeze zitanga umusaruro ufatika. Umubano hagati y’u Buyapani n’u Burusiya na wo ukomeje kuba mubi, cyane cyane nyuma y’uko u Buyapani bushyiriyeho u Burusiya ibihano kubera gutera Ukraine mu 2022.

U Buyapani bwagiye butera utwatsi n’izindi ngendo z’abayobozi b’u Burusiya basuye ibi birwa biharanirwa. Muri bo harimo Mikhail Mishustin, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, ndetse na Dmitry Medvedev, wamubanjirije kuri uwo mwanya.

Ibirwa bya Kuril bifite akamaro gakomeye mu bya gisirikare ku Burusiya. Mu myaka icumi ishize, Moscow yakomeje kongera ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri ako karere. Ikirwa cya Iturup ni na cyo gikoreshwa nk’ahantu h’ingenzi indege z’igisirikare cy’u Burusiya zikorera muri ako karere.

Mu kwezi gushize, amato y’intambara y’u Bushinwa n’u Burusiya yanyuze mu muhora uri mu birwa bya Kuril mu gikorwa cyo gukorera hamwe irondo ryo mu mazi.

U Burusiya kandi bukora kenshi imyitozo ya gisirikare hafi y’ibi birwa, ibintu u Buyapani bukomeje kwamagana kuko bubifata nk’ibikorwa bibangamira umutekano w’akarere n’ibirego byabwo ku birwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *