Ese wibaza impamvu bamwe bakoresha ukuboko kw’ibumoso? Dore ibyo abahanga bagaragaje

Tariki ya 13 Kanama buri mwaka, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bakoresha ukuboko kw’ibumoso, uzwi nka Left-Handers Day. Uyu munsi ugamije kwibutsa abantu ko abakoresha imoso na bo bakwiye kubaho no gukora nta vangura, ndetse hakitabwa ku mbogamizi bahura na zo mu buzima bwa buri munsi.

Nubwo gukoresha ukuboko kw’ibumoso ari ibintu bisanzwe ku bantu benshi, mu bihugu bitandukanye hakomeje kubaho imyumvire n’imigenzo itari yo iberekeyeho. Hari aho umwana ukoresha imoso yigishwa gukoresha indyo cyangwa agahanwa kubera kurisha ukuboko kw’ibumoso.

Hari kandi ababona gukoresha imoso nk’ikimenyetso cy’agasuzuguro, cyane cyane mu gihe cyo gusuhuza cyangwa guha umuntu ikintu. Nyamara, gukoresha ukuboko kw’ibumoso ubwabyo si ikosa cyangwa uburwayi.

Abakoresha imoso bahura n’imbogamizi mu bikoresho

Kimwe mu bibazo bikunze kuvugwa n’abantu bakoresha imoso ni uko ibikoresho byinshi bikorerwa abantu bakoresha ukuboko kw’iburyo.

Urugero ni ku ntebe zo mu mashuri no muri za kaminuza ziba zifite akameza gato ko kwandikaho. Akenshi ako kameza gashyirwa ku ruhande rw’iburyo, bigatuma umuntu ukoresha imoso agorwa no kwicara no kwandika neza.

Ibi ntibigarukira mu mashuri gusa. No mu kazi ndetse no mu bindi bikorwa bya buri munsi, hari ibikoresho bishobora kuba bitagenewe umuntu ukoresha ukuboko kw’ibumoso.

Ibikoresho bya muzika na byo bishobora guteza ikibazo. Gitari nyinshi zisanzwe zikorwa ku buryo zorohereza abakoresha ukuboko kw’iburyo, bigatuma umuntu ukoresha imoso ashobora gukenera igikoresho cyabugenewe.

Justin Bieber na we yahuye n’imbogamizi

Umuhanzi Justin Bieber ni umwe mu bantu bazwiho gukoresha ukuboko kw’ibumoso.

Mu gihe yatangiraga kwiga gucuranga gitari, byaramugoye gukoresha gitari isanzwe yagenewe abakoresha ukuboko kw’iburyo. Nyuma, nyina yabJustin Bieber na we yahuye n’imbogamizionye ko uburyo gitari yari yubatswemo bumubangamira, maze amushakira gitari yagenewe abakoresha imoso.

Ibi bigaragaza ko ikibazo atari ubushobozi bw’umuntu, ahubwo rimwe na rimwe ari uburyo ibikoresho biba byarakozwe.

Abakoresha imoso bangana iki ku Isi?

Bivugwa ko abantu bakoresha ukuboko kw’ibumoso bangana hagati ya 10% na 12% by’abatuye Isi.

Hari abantu bakunze kuvuga ko abakoresha imoso baba bafite ubwenge budasanzwe cyangwa ko baba ari intiti cyane, cyane cyane muri siyansi. Gusa, nta bimenyetso bihagije by’ubushakashatsi bishimangira ko gukoresha imoso byonyine bituma umuntu aba umuhanga kurusha abakoresha indyo.

Icy’ingenzi ni uko gukoresha ukuboko runaka bidakwiye gukoreshwa nk’igipimo cyo kumenya ubwenge bw’umuntu.

Ubushakashatsi bwagaragaje itandukaniro mu mikorere y’ubwonko

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, bukaba bwarasohotse mu 2019, bwibanze ku isano iri hagati yo gukoresha ukuboko kw’ibumoso n’imikorere y’ubwonko.

Abashakashatsi basuzumye abantu bagera ku bihumbi 10, barimo abakoresha ukuboko kw’iburyo n’abakoresha ukuboko kw’ibumoso.

Basanze ku bantu bakoresha imoso hari imikoranire ikomeye hagati y’ibice byombi by’ubwonko. Ibi byatumye abashakashatsi bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’ubushobozi bumwe na bumwe, cyane cyane mu bijyanye n’imvugo n’indimi.

Ariko ibi ntibisobanuye ko buri muntu ukoresha imoso aba afite ubwenge burenze ubw’ukoresha indyo. Ubushakashatsi ku isano iri hagati yo gukoresha imoso n’ubushobozi bw’ubwonko buracyakomeza.

Barack Obama na Bill Clinton bari mu bakomeye bakoresha imoso

Mu bantu bazwi bakoresha ukuboko kw’ibumoso harimo abahoze ari ba Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama na Bill Clinton.

Hari n’abandi byamamare nka Justin Bieber, Lady Gaga na Oprah Winfrey bakunze kuvugwa mu bantu bakoresha imoso.

Aba ni urugero rugaragaza ko gukoresha ukuboko kw’ibumoso bitabuza umuntu kugera ku rwego rwo hejuru mu buzima, mu myidagaduro, muri politiki cyangwa mu bindi bikorwa.

Kuki abantu bamwe bavuka bakoresha imoso?

Abashakashatsi baracyiga impamvu nyayo ituma umuntu akoresha ukuboko kw’ibumoso kurusha ukw’iburyo.

Gusa ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko imiterere y’imiryango n’uturemangingo bishobora kugira uruhare. Iyo umwe mu babyeyi akoresha imoso, bishobora kongera amahirwe y’uko umwana na we azayikoresha.

Nubwo bimeze bityo, ntabwo ari itegeko ko umwana w’umubyeyi ukoresha imoso na we agomba kuyikoresha. Hari ibindi bintu byinshi bishobora kugira uruhare mu kumenya ukuboko umuntu azakoresha cyane.

Umwana ukoresha imoso ntakwiye guhatirwa gukoresha indyo

Ababyeyi, abarimu ndetse n’abandi bafite inshingano zo kurera abana bakwiye kumva ko gukoresha imoso ari ibintu bisanzwe.

Guhatira umwana guhindura ukuboko akoresha bishobora kumugora mu kwandika, kurya cyangwa gukora indi mirimo isaba ubuhanga bw’amaboko. Ahubwo hakwiye kubaho kumufasha kumenya uburyo bwo gukoresha neza ukuboko kwe no kumushakira ibikoresho bimworohereza.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abakoresha imoso rero ni umwanya wo kwibutsa abantu ko itandukaniro mu gukoresha amaboko atari impamvu yo gutesha agaciro umuntu.

Kuba umuntu akoresha imoso ntabwo ari ubusembwa, si uburwayi kandi si ikimenyetso cy’uko ari umuhanga cyangwa umuswa. Ni imwe mu miterere isanzwe abantu batandukanye bagira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *