Muri Nepal: Umwuzure n’inkangu byahitanye abantu 160, abandi amagana baburirwa irengero

Abatabazi muri Nepal bakomeje ibikorwa byo gushakisha abantu baburiwe irengero nyuma y’umwuzure ukomeye n’inkangu byibasiye agace kari ku mupaka wa Nepal na Tibet ku wa Gatatu, tariki ya 26 Kanama 2026.

Nk’uko Rwanda Taarifa yabitangaje, ibibarafu byo mu misozi ya Himalaya byasenyutse bigwa mu migezi, bituma amazi atumbagira mu buryo butunguranye arenga inkombe, ateza umwuzure ukomeye n’inkangu.

Ibi biza byibasiye cyane uduce two mu Majyaruguru ya Nepal, hafi y’umupaka wa Tibet, aho amazi n’ibyondo byatwaye amazu, imihanda, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo.

Kugeza ubu, amakuru aturuka mu banyamakuru byo mu mahanga agaragaza ko abantu nibura 160 bamaze gupfa, mu gihe abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero.

AP News yatangaje ko muri abo, abantu 157 bapfuye bari muri Nepal, mu gihe abandi batatu bapfuye ku ruhande rwa Tibet.

Abatabazi bakomeje gushakisha abarokotse

Abapolisi, abasirikare n’abatabazi bakomeje gushakisha abantu bashobora kuba bakiri bazima no gushaka imibiri y’abahitanywe n’ibi biza.

Igikorwa cyo gutabara ariko gikomeje kugorana kubera imihanda n’ibiraro byangiritse, ibyondo byinshi ndetse n’amazi menshi akomeje gutemba.

Reuters yatangaje ko abarenga 5,000 mu bapolisi n’abasirikare bari bamaze koherezwa mu bikorwa byo gushakisha no gutabara, kandi abantu 125 bari bamaze gutabarwa, barimo abanyamahanga 20.

Kajugujugu na zo ziri gukoreshwa mu kugeza abatabazi n’ibikoresho by’ubutabazi ahantu imodoka zidashobora kugera.

Abanyamahanga benshi baburiwe irengero

Aka gace ka Himalaya gakunze gusurwa na ba mukerarugendo ndetse n’abantu bajya mu butembere bw’amadini.

Reuters yatangaje ko mu bantu baburiwe irengero harimo abanyamahanga benshi, barimo Abahinde, Abanyamerika, Abanya-Ukraine, Abanya-Australia, Abongereza, Abanya-Malaysia n’Abanya-Canada.

Ku ruhande rwa Tibet na ho ibintu ni bibi.

AP News yatangaje ko abayobozi b’u Bushinwa batangaje ko abantu 265 baburiwe irengero muri Gyirong County, mu gihe abantu batatu bari bamaze kwemezwa ko bapfuye.

Ibyatewe n’isenyuka ry’urubura

Mu ntangiriro, hari amakuru yavugaga ko umutingito ushobora kuba ari wo watumye inkangu igwa, igahindura inzira y’umugezi bigakurikirwa n’umwuzure.

Icyakora, United States Geological Survey (USGS) yaje gusobanura ko ibimenyetso by’imitingito byagaragaye byatewe n’isenyuka ry’urubura n’amabuye byamanutse ku misozi, bigakurikirwa n’ibyondo n’amazi menshi byatembye mu buryo bwihuse.

Reuters yemeje ko isenyuka ry’igice cy’urubura rwo muri Himalaya ryagize uruhare rukomeye mu gutera ibi biza.

Hari impungenge z’undi mwuzure

Abahanga mu by’ibiza bakomeje kwihanangiriza abaturage batuye hafi y’imigezi, kuko ibyondo, amabuye n’indi myanda byatembye bishobora gukomeza kubangamira imigezi ndetse bikongera ibyago by’undi mwuzure.

Imyuzure yangije kandi imihanda, ibiraro, amazu n’ibikorwa by’amashanyarazi, bituma gutabara no kugeza ubufasha ku baturage bigorana.

Al Jazeera, yifashishije amakuru ya Reuters, yatangaje ko nibura ibiraro 19 ndetse n’ibilometero hafi 40 by’imihanda byangijwe n’ibiza. Abahanga kandi bagaragaza ko ubushyuhe bw’ikirere bukomeje kugira uruhare mu guhindura imiterere y’ibibarafu byo muri Himalaya, bikaba bishobora kongera ibyago by’isenyuka ryabyo n’imyuzure mu bice by’imisozi.

Kugeza ubu, ibikorwa byo gushakisha abarokotse no gutabara abaturage birakomeje, mu gihe inzego za Nepal n’iza Tibet zikomeje gukusanya amakuru mashya ku bantu baburiwe irengero n’ibyangijwe n’ibi biza.

Nepal iherereye muri Aziya hafi y’Ubuhinde, Bangladesh n’Ubushinwa.

Umwanditsi: CYIZA Theogene | Gate of Wise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *