Instagram yatangaje uburyo bushya yise ‘First Draft’, bugamije koroshya no kwihutisha itunganywa ry’amashusho magufi ya Reels, cyane cyane ku bantu bakora ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga.
Ubu buryo buzafasha abakoresha Instagram gutunganya amashusho bafashe batiriwe bamara igihe kinini bayakata cyangwa ngo bakoreshe izindi porogaramu zikomeye zo gutunganya amashusho.
First Draft ikora ite?
‘First Draft’ yateguwe ku buryo ishobora gufasha umukoresha gukuramo ibice by’amashusho bitari ngombwa. Muri byo harimo amashusho yafashwe nabi, aho umuntu aba amaze umwanya ahagaze cyangwa ibindi bice bishobora gutuma amashusho ataba meza.
Nyuma yo kubisesa, uburyo bwa ‘First Draft’ bushyira hamwe ibice by’amashusho bisigaye, bugakora igice cya mbere cy’amashusho gishobora gukomeza gutunganywa n’umukoresha.
Instagram ivuga ko iki gikorwa gishobora gukorwa mu gihe kigera ku masegonda 10, bigafasha cyane abashaka gukora Reels mu buryo bwihuse.
Abakora content bashobora kuzigama igihe
Abakora ibiganiro, amashusho asetsa, amakuru cyangwa ibindi bikorwa bitambutswa ku mbuga nkoranyambaga bakunze kumara igihe kinini batunganya amashusho mbere yo kuyashyira hanze.
‘First Draft’ ishobora kubafasha kugabanya uwo mwanya, kuko ibanze ibafasha gukuramo ibice bitari ngombwa, hanyuma igakora umushinga w’ibanze w’amashusho.
Ibi kandi bishobora gufasha abantu bakiri bashya mu gutunganya amashusho, kuko batagomba guhita bamenya gukoresha porogaramu zikomeye zo gutunganya video kugira ngo bakore Reel isukuye kandi yumvikana.
Instagram ishaka kugabanya ikoreshwa ry’izindi porogaramu
Mu gushyira ‘First Draft’ mu gice cya Camera cya Instagram, urubuga ruri kugerageza gutuma abakoresha barushaho gukora ibintu byinshi batiriwe bava muri Instagram ngo bajye gukoresha izindi porogaramu.
Ibi biri mu murongo mugari w’ivugurura Instagram iri gukora muri uyu mwaka, aho ikomeje kongera ibikoresho bifasha abakoresha gukora, gutunganya no gucunga ibikubiye kuri uru rubuga.
Kugeza ubu, ‘First Draft’ iboneka ku bakoresha telefone za iPhone gusa, bityo abakoresha Android bakaba bagomba gutegereza niba Instagram izayibagezaho mu gihe kiri imbere.
Izindi mpinduka Instagram iri kugerageza
‘First Draft’ si yo mpinduka yonyine Instagram iri gushyira ku rubuga rwayo.
Instagram kandi iherutse gutangaza uburyo bwo gusimbuza amajwi (Replace Audio) ku mashusho cyangwa ku butumwa bumwe na bumwe bw’amashusho bwamaze gutambutswa.
Hari kandi uburyo buri kugeragezwa bwo guhuza amashusho afitanye isano, ku buryo abakoresha bashobora kuyatangaza mu byiciro bikurikirana cyangwa nka series.
Ibi byose bigaragaza ko Instagram ikomeje kwibanda ku gufasha abakora content gukora amashusho menshi kandi meza, mu gihe gito.
Impinduka ibaye mu gihe Meta ihanganye n’ibibazo by’amategeko
Itangazwa ry’ubu buryo bushya kandi ryaje mu gihe Adam Mosseri, uyobora Instagram, yari ateganyijwe gutanga ubuhamya mu rukiko mu rubanza ruregwamo Meta.
Meta, sosiyete ifite Instagram na Facebook, ihanganye n’ibirego birebana n’ingaruka imbuga nkoranyambaga zayo zishobora kugira ku bana, aho abarega bavuga ko uburyo izi mbuga zakozwe bushobora gutuma abana bazikoresha bikabije cyangwa bakabatwa na zo.
Mu gihe ibi bibazo bikomeje gukurikiranwa n’inzego z’amategeko, Instagram yo ikomeje kwibanda ku kuvugurura serivisi zayo no kongera ibikoresho bishobora gutuma abakoresha bagira uburambe bwiza.
Ku bakora Reels, ‘First Draft’ ishobora kuba igikoresho cy’ingenzi mu kugabanya igihe bamara mu gutunganya amashusho, cyane cyane ku mashusho adakeneye editing ikomeye.
Nubwo ubu buryo bukiri ku bakoresha iPhone, gukomeza kuvugurura igice cya Camera n’ibindi bikoresho bya Reels bishobora gutuma Instagram irushaho kuba ahantu abakora content bashobora gufatira amashusho, kuyatunganya no kuyasakaza badakoresheje izindi porogaramu.











