Inkubi y’Umuyaga Yahitanye Abasaga 100 mu Buhinde.

Umuyaga Ukomeye Wasenye Inzu n’Ibikorwaremezo mu gihugu cy’ubuhinde.

Nibura abantu 111 bamaze guhitanwa n’inkubi y’umuyaga n’imvura y’amahindu byibasiye leta ya Uttar Pradesh mu majyaruguru y’Ubuhinde ku mugoroba wo ku wa Gatatu. Uyu muyaga wangije inzu nyinshi, uhirika ibiti ndetse usenya ibisenge by’inzu zoroheje n’ibindi bikorwaremezo.

Leta ya Uttar Pradesh ni yo ituwe cyane mu Buhinde, aho abarenga miliyoni 243 batuye. Ibiza byibasiye igice kinini cy’iyi leta, abantu benshi bakaba bahasize ubuzima abandi bagakomereka bikomeye.

Inzu Zasenyutse ni Zo Zahitanye Ubuzima bw’abantu Benshi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu mujyi wa Lucknow, Shashi Kumar Tripathi, yavuze ko abantu 72 bakomerekeye muri ibyo biza, naho inzu zirenga 227 zikangirika cyangwa zigasenyerwa burundu.Yasobanuye ko benshi mu bapfuye bishwe no kugwirwa n’inzu zasenyutse cyangwa ibintu byajyanywe n’umuyaga ukomeye.

Umuyaga Ufite Imbaraga Zidasanzwe .

Ishami ry’Ubuhinde rishinzwe iteganyagihe ryari ryatanze umuburo ukomeye mbere y’ibi biza, rivuga ko hari hateganyijwe inkubi y’umuyaga ifite umuvuduko ukomeye cyane.Mu bice by’iburengerazuba bwa Uttar Pradesh, umuyaga wageze ku muvuduko wa kilometero zirenga 60 mu isaha, ariko nyuma abashinzwe ubutabazi batangaje ko hari aho wageze ku muvuduko wa kilometero hafi 130 mu isaha, ibintu bavuga ko biri mu bihe bikomeye igihugu cyigeze kubona muri iyo leta.Ibikorwa by’Ubutabazi Birakomeje.

Guverinoma Yijeje Ubufasha ku Bantu bagizweho ingaruka niyo nkubi

Komiseri ushinzwe ubutabazi muri Uttar Pradesh, Hrishikesh Bhaskar Yashod, yavuze ko igikorwa cya mbere kiri gukorwa ari ugutabara abantu bagifatiwe munsi y’inzu zasenyutse no gukuraho ibiti n’ibindi byafunze imihanda.Yanavuze ko leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo amazi meza n’amashanyarazi bisubizwe mu bice byangiritse.

Ibikorwa by’Ubutabazi Birakomeje kubahuye nicyo kibazo kinkubi y’umuyaga.

Minisitiri mukuru wa Uttar Pradesh, Yogi Adityanath, yavuze ko imiryango yabuze ababo ndetse n’abangirijwe imitungo cyangwa amatungo izahabwa ubufasha bwihuse mu masaha 24.Uyu muyobozi afatwa nk’umwe mu banyapolitiki bakomeye mu Buhinde nyuma ya Minisitiri w’Intebe Narendra Modi.

Ibi Biza Bishobora Gukomeza.

Abahanga mu by’iteganyagihe bavuga ko nubwo imvura y’umuhindo iteganyijwe kuba nkeya muri uyu mwaka, ishobora gutangira hakiri kare. Ibi bishobora kongera ibyago by’imvura nyinshi n’inkubi z’umuyaga mu bice bitandukanye by’Ubuhinde mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *