Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze izindi nganda 101 zikora ibinyobwa bisindisha ndetse gikuraho impushya zari zarahawe zo gukora ibyo binyobwa, nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko bitubahirije amabwiriza agenga ubuziranenge.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 3 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko izi ngamba zigamije kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage, ishingiye ku Itegeko No 003/2018 rishyiraho Rwanda FDA no ku bugenzuzi bwakozwe ku nganda zikora ibinyobwa bisembuye.
Rwanda FDA yategetse ko ibinyobwa byose byakozwe n’izo nganda bihita bikurwa ku isoko, kandi abakora ibyo binyobwa bagatangira kubikusanya bakimara kubona iri tangazo. Yanategetse ba nyir’inganda gusaba abakwirakwiza n’abacuruzi gukusanya ibinyobwa byose biri ku isoko no kubisubiza aho byakorewe.
Byongeye kandi, abakora ibyo binyobwa basabwe kugeza kuri Rwanda FDA raporo igaragaza uko igikorwa cyo kubikusanya cyagenze mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye igihe itangazo risohokeye. Abakwirakwiza n’abacuruzi na bo bategetswe guhita bahagarika kubigurisha no kubisubiza ababibahaye. Uwo ari we wese utazubahiriza aya mabwiriza ashobora gufatirwa ibihano biteganywa n’amategeko.
Mu nganda zafunzwe harimo: Yego Manufacturers Ltd, Kasesa Distillers and Distributors Ltd, Rottwyler Beverages Ltd, PROCERWA Ltd, Nyange Wine Works Ltd, Herbmadz Company Ltd n’izindi nyinshi zose hamwe zigera ku 101, zikora ubwoko butandukanye bw’ibinyobwa birimo gin, waragi, urwagwa, divayi z’imbuto n’ibindi binyobwa bisembuye
Rwanda FDA yanasabye abaturage guhagarika kunywa ibinyobwa byose biri kuri uru rutonde, inibutsa ko n’ibindi binyobwa byose byakozwe n’izo nganda, kabone n’iyo bitagaragara ku rutonde, na byo bigomba gukurwa ku isoko. Yanategetse kandi ko ibyapa byose byamamazaga ibyo binyobwa bihita bikurwaho hose mu gihugu.
Iki kigo cyavuze kandi ko ibikorwa byo kugenzura inganda zikora ibinyobwa bisembuye bikomeje, bityo hakaba hari n’andi mazina y’inganda ashobora gutangazwa mu gihe kiri imbere mu gihe byagaragara ko na zo zitujuje ibisabwa.
Fungura Itangazo rya Rwanda FDA usome amakuru yose hano 👇











