Dr Sabin Nsanzimana yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge rugaharanira ejo hazaza heza

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ibiyobyabwenge, agaragaza ko kubinywa cyangwa kubikoresha bikiri mu myaka y’ubuto bishobora gusenya ejo hazaza harwo no kububuza kugera ku nzozi rwifitiye.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA cyagarukaga ku ngamba zo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Dr Sabin yagize ati: “Ntabwo watangira ‘ibiyuma’ ufite imyaka 18, 20 ngo uzagirire Igihugu akamaro, uvemo umuyobozi, ube ingabo, umupolisi, waragiye muri ibi bintu.”

Yavuze ko urubyiruko rukwiye kwita ku buzima bwarwo no guhitamo inzira nziza zizarufasha kuba abaturage bafite uruhare mu iterambere ry’Igihugu, aho kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi bishobora kubangiriza ubuzima n’ahazaza.

Aya magambo aje akurikira ibikorwa bikomeje gukazwa byo kurwanya ibinyobwa n’ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no kugabanya ingaruka ziterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *