AG Promoter yavuze abo Diamond Platnumz ashobora kubanza guhura na bo i Kigali

Umwe mu bamamaye mu gutegura no kwamamaza ibitaramo mu Rwanda, Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter, yatangaje ko mu gihe umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yagera mu Rwanda, ashobora kuzabanza gushaka guhura n’abantu babiri barimo Kagarara (Ashton Small) na The Ben.

Ibi AG Promoter yabivuze nyuma y’uko Kagarara asoje urugendo rwamuzengurukije ibihugu bitandukanye byo muri Afurika ari kumwe n’Umunyamerika Ashton Hall, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho agaragaza imyitozo ngororamubiri n’ubuzima bwo kwiyitaho.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, AG Promoter yavuze ko Kagarara amaze kugera ku rwego rumugira umuntu ukomeye ku rwego mpuzamahanga, ku buryo n’abahanzi bakomeye batifuza kubura amahirwe yo guhura na we.

Yagize ati: “Nzi neza ko Kagarara azaba umuntu ukomeye. Ndetse na Diamond Platnumz naramuka ageze i Kigali, umuntu wa mbere azashaka guhura na we ni Kagarara na The Ben usanzwe ari inshuti.”

Yakomeje avuga ko izina Kagarara amaze kubaka rishobora no gutuma ibikorwa byo kumukoresha mu kwamamaza indirimbo cyangwa ibindi bikorwa by’ubucuruzi birushaho guhenda.

Ati: “Ntekereza ko kugira ngo Kagarara akore amashusho yamamaza indirimbo yawe, bishobora kuzajya bisaba nibura ibihumbi bitanu by’Amadolari ya Amerika.”

Aya magambo aje mu gihe Diamond Platnumz amaze gutangaza ko azataramira mu Rwanda mu gitaramo gitegerejwe na benshi, kizabera muri parikingi ya Kigali Arena ku wa 29 Kanama 2026. Iki gitaramo cyitezweho kuzahuza abakunzi b’umuziki baturutse hirya no hino mu gihugu no mu karere.

Si ubwa mbere kandi Diamond agaragaje ko akurikirana ibikorwa bya Kagarara. Mu minsi ishize, Kagarara yakoze amashusho arimo abyina indirimbo “Happy” ya Diamond Platnumz, maze uyu muhanzi wo muri Tanzania ayabonye ayatangaho igitekerezo amwita “Umwami”, ibintu byashimishije abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu gihe hasigaye ibyumweru bike ngo Diamond asesekare i Kigali, benshi bakomeje kwibaza niba koko azabona umwanya wo guhura na Kagarara na The Ben nk’uko AG Promoter yabivuze, cyangwa niba hari ibindi bikorwa bizamuhuza n’abahanzi n’ibyamamare byo mu Rwanda. Kugeza ubu, nta ruhande rwa Diamond Platnumz ruragira icyo rutangaza kuri ayo magambo ya AG Promoter.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *