Umuhanzi w’icyamamare muri muzika ya R&B, Chris Brown, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (Honorary PhD) na Harvest Christian University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera uruhare rwe rukomeye mu guteza imbere umuziki n’ubugeni ku rwego mpuzamahanga.
Iyi mpamyabumenyi yahawe Chris Brown ku wa 23 Gicurasi 2026, mu birori byitabiriwe n’abanyeshuri barangije amasomo atandukanye muri iyi kaminuza, aho nawe yagaragaye yishimye yambaye imyambaro y’abahawe impamyabumenyi.
Nubwo yahawe PhD, iyi si iyizwe mu buryo busanzwe bwo kwiga no gukora ubushakashatsi, ahubwo ni iy’icyubahiro itangwa ku bantu bagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’imyuga n’umuco.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Chris Brown yashimiye iyi kaminuza avuga ko yishimiye icyubahiro yahawe, anagaragaza ko akomeje gukora cyane mu rugendo rwe rwa muzika.
Ibi bije mu gihe akomeje kugaragara mu bahanzi bakunzwe ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane nyuma yo gusohora album ye nshya yise ‘BROWN’ yatangiye gukundwa cyane ku rutonde rwa Billboard.
Chris Brown yatangiye umuziki akiri muto mu 2002, ariko aza kumenyekana cyane mu 2005 nyuma y’indirimbo ye ‘Run It’ yamuhesheje ikuzo ku rwego mpuzamahanga.










