Abaturage 15 bo muri Kirehe bajyanywe kwa muganga
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bakomeje kuvugwaho inkuru itunguranye nyuma y’uko abantu 15 bo mu Murenge wa Kigarama bajyanywe kwa muganga mu bihe bitandukanye nyuma yo kunywa umutobe bari basangiye mu rugo rw’umuturage mugenzi wabo. Ibi byabaye mu Mudugudu wa Nyamikoni, Akagari ka Cyanya, aho umwe mu baturage yari yateguye umutobe awusangira n’abo mu…
