Dr. Murangira yakebuye urubyiruko ku byo rusiga ku mbuga nkoranyambaga
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka, rukirinda gushyiraho amakuru cyangwa ibikorwa bishobora kuzabatera ipfunwe cyangwa bikagira ingaruka ku buzima bwabo mu gihe kizaza. Dr. Murangira yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko rw’i Musanze nyuma y’Umuganda wihariye wari ugamije ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga z’ibyuma. Yasabye urubyiruko kurinda…
