Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yavuze ko Leta y’u Rwanda itigeze ibuza Abanyarwanda kunywa ikigage, urwagwa n’ubushera, ahubwo ko ikibazo kiri ku buryo bamwe babitegura n’isuku bidakurikijwe.
Ibi Minisitiri Utumatwishima yabivuze ku wa 26 Nzeri 2026, ubwo yari yitabiriye umuganda rusange wabereye mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Mukarange.
Uyu muganda wari ugamije gutunganya umuhanda ujya ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange, ukaba wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Abasenateri, Abadepite ndetse n’urubyiruko.
Minisitiri yavuze ko urwagwa n’ikigage bitaciwe
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko Leta y’u Rwanda itigeze ifata icyemezo cyo guca urwagwa cyangwa ikigage, ahubwo ko abaturage bakwiye kongera kwita ku buryo bikorwa kugira ngo birindwe umwanda ushobora guteza ibibazo by’ubuzima.
Ati: “Ntabwo igihugu cyacu cyigeze gica urwagwa, ntitwigeze duca ikigage ahubwo ikibazo mwibagiwe kubikora neza. Umuntu ugiye kubikora arabikora hakazamo umwanda, ababinyoye bakarwara mu nda.”
Yakomeje avuga ko ibinyobwa gakondo bikozwe neza kandi ku buryo bwubahiriza isuku bishobora gukorwa, asaba ababikora kubikora mu buryo butabangamira ubuzima bw’ababinywa.
Ati: “Abazabikora neza bagakorana n’imidugudu nta kibazo, ntabwo twakwemera ko Abanyarwanda bicwa n’icyaka. Urwagwa, ikigage bikoranywe isuku, bikozwe neza biremewe.”
Inzoga z’ibyuma n’ibiyobyabwenge ntibyemewe
Minisitiri Utumatwishima yavuze kandi ko Leta yafashe ingamba zikomeye zo kurwanya inzoga z’ibyuma kubera ingaruka zazo ku Banyarwanda, cyane cyane ku rubyiruko.
Yanasabye urubyiruko kwirinda ibindi biyobyabwenge birimo urumogi ndetse n’itabi, avuga ko bitagomba gufatwa nk’ikimenyetso cy’ubusirimu.
Ati: “Ntabwo tuzigera twemera ko kunywa ibiyobyabwenge bihinduka ubuzima busanzwe mu gihugu cyacu. Kunywa urumogi no kwitera inshinge ntabwo tuzigera tubyemera ko biba ubuzima busanzwe mu bana b’Abanyarwanda. Uko turwanya inzoga z’ibyuma ni na ko turwanya kunywa ibindi biyobyabwenge no kubikoresha.”
Uwahoze anywa ibiyobyabwenge yavuze uko byamugize umujura
Mujyambere François wo mu Murenge wa Gahini, yatanze ubuhamya bw’ubuzima bwe, avuga ko yigeze kunywa ibiyobyabwenge ndetse akabicuruza, ibintu avuga ko byamugejeje ku gukora ubujura.
Yavuze ko yafunzwe inshuro nyinshi, ariko nyuma Leta ikamufasha kujya mu Kigo ngororamuco cya Iwawa, aho avuga ko yahigiye amasomo yamufashije guhindura ubuzima.
Mujyambere yavuze kandi ko nyuma yo kuva Iwawa Leta yamuhaye igishoro cy’ibihumbi 500 Frw, agatangira ubucuruzi no kwiteza imbere.
Kuri ubu, yavuze ko afite umugore n’abana batatu, asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko bishobora kubateza ibibazo birimo gutakarizwa icyizere n’imiryango ndetse no kujya mu bikorwa by’ubujura.
Kenny Sol yasabye urubyiruko kumvira abayobozi
Umuhanzi Kenny Sol na we yagejeje ku rubyiruko ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge, avuga ko nta nyungu bifitiye ubuzima n’ahazaza h’urubyiruko.
Yibukije urubyiruko ko hari abahanzi benshi bafite impano ariko bakaba baragiye basubira inyuma kubera gukoresha ibiyobyabwenge.
Ati: “Ntabwo abayobozi bacu bagejeje igihugu cyacu aho kigeze watera ikirenge mu cyabo unywa ibiyobyabwenge. Iyo batubwira kubireka, ni twe bifitiye inyungu. Mureke tubumvire.”
Urubyiruko n’abahanzi bari kwifashishwa mu bukangurambaga
Mu bukangurambaga bwo kurwanya inzoga z’ibyuma n’ibiyobyabwenge, hagiye kwifashishwa urubyiruko rumenyerewe ku mbuga nkoranyambaga, abahanzi ndetse n’abakinnyi ba filimi.
Intego ni ugukomeza kugeza ku rubyiruko ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge, kubereka ingaruka bishobora kugira ku buzima no ku mibereho yabo, ndetse no kubashishikariza guhitamo ibikorwa bibateza imbere.











