Ese kuki imodoka zitwara abanyeshuri zikunze kuba ari umuhondo? Dore impamvu.

Imodoka itwara abanyeshuri igaragara mu muhanda, ibara ryayo ry’umuhondo rihita rikurura amaso. Si ibara ryatoranyijwe ku bw’ubwiza gusa; ryashyizweho cyane cyane mu rwego rwo kongera umutekano w’abanyeshuri.Amateka y’iri bara agaruka mu 1939, ubwo umwarimu w’Umunyamerika yakusanyaga inzobere mu burezi, ubwikorezi, inganda n’abakora amarangi muri Columbia University.

Inama yamaze iminsi irindwi, maze abitabiriye bemeza ibipimo 44 by’imodoka zitwara abanyeshuri, birimo n’ibara ry’umuhondo. Ryatoranyijwe kuko inyuguti z’umukara zigaragara neza kuri uwo muhondo, cyane cyane mu gitondo cya kare no ku mugoroba, igihe urumuri ruba ari rucye.

Umuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso, Dr. Stephen Solomon, avuga ko amabara ari mu muhondo ari mu mabara agaragara cyane ku jisho ry’umuntu.

Imodoka zitwara abanyeshuri zikunze kuba ari ndende kandi zifite amapine manini.

Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko ijisho ry’umuntu rifite ubushobozi bwo kubona umuhondo kuruta umutuku ho inshuro 1.24. Ibi bituma umuhondo uba ibara rifasha imodoka zitwara abanyeshuri kumenyekana vuba mu muhanda.

Nubwo ibipimo by’imodoka zitwara abanyeshuri byagiye bihinduka uko imyaka yagiye ishira, umuhondo wakomeje kuba ikimenyetso cy’umutekano no kumenyekanisha imodoka zitwaye abana.

Ni ukuvuga ko umuhondo wandikishijemo umukara atari umutako gusa ahubwo ari ubutumwa bugenewe buri wese ukoresha umuhanda. Ni nko kuvuga ngo:“Hano hari abanyeshuri itonde.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *