Abahinzi ba tangawizi i Rusizi bahangayikishijwe no kubura isoko
Abahinzi ba tangawizi bo mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko bahuye n’ibihombo bikomeye nyuma yo kubura isoko ry’umusaruro wabo, ku buryo bamwe bahisemo kuwusiga mu mirima kubera ko abaguzi batakiboneka. Aba bahinzi bavuga ko iki kibazo cyafashe intera mu 2026, kandi ko cyabatunguye kuko mu myaka yashize bari basanzwe babona abaguzi ndetse…
