Mu Karere ka Huye, umwana w’imyaka ibiri n’igice yapfuye azize inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’iwabo, mu gihe mukuru we w’imyaka ine yakomeretse bikomeye mu maso, ibikoresho byose byari mu nzu na byo birakongoka.
Iyi nkongi yabaye ku manywa yo ku wa 8 Kanama 2026, mu rugo rwa Nzabirinda Jean Bosco, utuye mu Mudugudu wa Rurenda, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye.
Nk’uko aya makuru tuya kesha Igihe amakuru yatanzwe n’abaturanyi avuga ko babonye umwotsi mwinshi n’ibikamba by’umuriro biva mu rugo, bahita bihutira gutabara. Bagezeyo basanze inzu yatangiye gushya cyane, hanze hakaba umwana w’imyaka ine wari wakomeretse mu maso azize uwo muriro.
Umwe mu baturage yavuze ko ubwo umuriro wadukaga, nyina w’aba bana yari hanze. Yahise yihutira kujya mu nzu kugira ngo atabare abana.
Yashoboye gusohora umwana w’imyaka ine wari hafi y’aho umuriro wari watangiriye, amugeza hanze, ariko umwana muto w’imyaka ibiri n’igice wari mu kindi cyumba, aho umuriro wari watangiriye, ntiyashoboye kumugeraho. Uyu mwana yaje kugwa muri iyo nkongi, ahita ahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko Polisi ikimara kumenya iby’iyi nkongi, ishami rishinzwe kuzimya no gutabara mu gihe cy’inkongi ryahise ryihutira kugera ahabereye ibyago.
Ati: “Polisi yasanze umwana muto w’imyaka ibiri n’igice yahiriyemo abura ubuzima, naho mukuru we w’imyaka ine yakomeretse, ubu ari mu Bitaro bya Kaminuza bya CHUB.”
CIP Kamanzi yavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje ko inkongi yaba yaratewe n’ikibazo cy’amashanyarazi.
Yasobanuye ko umuriro watangiriye mu gisenge cy’icyumba umwana muto yari arimo, nyuma ugakwira mu bindi bice by’inzu, ugatwika ibikoresho byose byari biyirimo.
Polisi yongeye kwibutsa ababyeyi n’abarezi ko bakwiye kugenzura hafi abana bato, cyane cyane igihe hari ibishobora guteza impanuka cyangwa inkongi mu rugo.
CIP Kamanzi kandi yasabye abaturage kwitwararika igihe bashyira amashanyarazi mu nyubako, bakifashisha ibikoresho byujuje ubuziranenge ndetse n’abatekinisiye babifitiye ubumenyi kandi bemerewe gukora uwo mwuga.
Yibukije kandi abaturage akamaro ko kugira ubwishingizi bw’inyubako n’ibindi bikorwa byabo, kuko bushobora kubafasha kugabanya igihombo gituruka ku nkongi z’umuriro ndetse n’ibindi byago bishobora kubibasira.











