Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yahuguye abarema n’abakorera mu isoko rya kijyambere rya Rango mu Karere ka Huye, ibereka uburyo bwo kwirinda, gukumira no guhangana n’inkongi z’umuriro kuri uyu wa 8 Kanama 2026.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera abitabiriye ubumenyi bw’ibanze ku nkongi z’umuriro, kugira ngo igihe habaye impanuka bashobore gufata ingamba zihuse mu kuyikumira no kugabanya ingaruka ishobora guteza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko kugira ubumenyi bwo gukumira no kuzimya inkongi atari inshingano z’inzego z’umutekano gusa, ahubwo ko buri muturage akwiye kubugira.
Yasobanuye ko abaturage bagomba kumenya uburyo bwo gutabara mu gihe inkongi itangiye, bakifashisha ibikoresho biboneka hafi yabo, mu gihe batarategereza ko Polisi ihagera.

Mu mahugurwa, abitabiriye beretswe uburyo butandukanye bwo guhangana n’inkongi, ndetse banigishwa gukoresha kizimyamwoto n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro.

Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira inkongi, ashimangira ko zishobora guteza igihombo gikomeye ndetse zikagira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Yavuze ko gutanga ubumenyi ku baturage ari ingenzi kuko bibafasha kugira ubushobozi bwo gufata ingamba hakiri kare, aho gutegereza ko inzego zibishinzwe ari zo zonyine zigomba gutabara.
CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga, yigishije abitabiriye amoko atandukanye y’inkongi, ibishobora kuzitera, ingaruka zazo ndetse n’uburyo bwo kuzikinga.
Abitabiriye kandi bigishijwe uko kizimyamwoto ikoreshwa ndetse n’ubundi buryo bw’ibanze bwo kuzimya umuriro, cyane cyane mu gihe inkongi ikiri nto kandi gutabara bidashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Bamwe mu bahuguwe bavuze ko bungutse ubumenyi batari bafite mbere, cyane cyane ku ikoreshwa ry’ibikoresho byo kuzimya umuriro.
Getrude Mukama, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko yari asanzwe abona kizimyamwoto ariko atazi kuyikoresha neza.
Yagaragaje ko amahugurwa yamufashije kumenya icyo yakora mu gihe habaye inkongi, bityo akaba ashobora gukoresha neza ibikoresho bihari aho guhagarara ategereje ubufasha.
Na Nyabyenda David yashimiye Polisi y’u Rwanda kuri ubu bukangurambaga, avuga ko abitabiriye bamenye uburyo bwo guhangana n’inkongi, harimo n’izishobora guterwa na gaz ikoreshwa mu guteka.
Uhagarariye abikorera mu Karere ka Huye na we yashimye aya mahugurwa, avuga ko ari ingenzi mu kongerera abantu ubushobozi bwo gukumira no guhangana n’inkongi mbere y’uko zikwirakwira.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gukorana n’abaturage mu bikorwa byo kubigisha no kubakangurira gukumira ibibazo bishobora gushyira ubuzima n’ibyabo mu kaga.
Inzego zishinzwe umutekano zisanga ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego za Leta ari ingenzi mu gukumira inkongi no kugabanya ingaruka zazo, cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko.
AMAFOTO:
















