Ingaruka zishobora guterwa no gukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro
Ibinini byo kuboneza urubyaro ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwirinda inda zitateganyijwe. Iyo bifashwe neza kandi ku gihe, bigira uruhare runini mu gukumira gusama. Usibye kuboneza urubyaro, hari ubwoko bwabyo bushobora no gukoreshwa mu kugenzura ibibazo bimwe na bimwe by’imihango, birimo imihango ibabaza, imihango iza mu buryo budasanzwe cyangwa kuva amaraso menshi mu gihe…
