Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yavuze ko yigeze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kuregerwa n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo, amushinja kugira uruhare mu bikorwa yise ‘gucuruza’ uyu mugore.
M. Iréné avuga ko iki kibazo cyabaye mu mezi ashize, ubwo yahamagazwaga na RIB kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego yari yarezwemo na Idrissa.
Yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yatanze, asobanura uko yamenye iby’iki kirego, uko yitabye RIB ndetse n’ibyo yasobanuye ku ruhare rwe mu mibanire ya Idrissa Ouedraogo na Ishimwe Vestine.
Idrissa yagejeje ikirego muri RIB
Amakuru yatanzwe na M. Iréné avuga ko Idrissa Ouedraogo yagejeje ikirego kuri RIB muri Gashyantare 2026, nyuma akongera kukigeza kuri uru rwego muri Werurwe ndetse no muri Gicurasi 2026.
Muri Gicurasi ni bwo M. Iréné avuga ko yahamagawe na RIB kugira ngo atange ibisobanuro ku birego yari yaregwemo.
Yavuze ko mu byo yaregwaga harimo kuba yaragize uruhare mu ‘gucuruza’ Ishimwe Vestine, gusa ashimangira ko atumva impamvu yashinjwaga ibyo, kuko avuga ko nta mafaranga yigeze ahabwa na Idrissa.
M. Iréné avuga ko igihe yahamagarwaga na RIB, yagiye gutanga ibisobanuro ari kumwe n’umunyamategeko we.
Ati: “Nta kimenyetso na kimwe uyu mugabo [Idrissa] afite yagiye kundega muri RIB. Ibi mbifitiye ibimenyetso, kuko RIB yarampamagaye. Naritabye, bambwiye ko narezwe muri RIB ku ishami rishinzwe gukurikirana abantu bacuruza abandi, naritabye…”
Yasabye ko Vestine na we abazwa
M. Iréné avuga ko mu gihe yaganiraga n’umugenzacyaha wa RIB, yasabye ko ikibazo cyasuzumwa hanarebwa ku muntu uvugwa ko yaba yaracurujwe, ari we Ishimwe Vestine.
Yavuze ko niba koko yarashinjwaga kuba yaragize uruhare mu ‘gucuruza’ Vestine, byari ngombwa ko Vestine na we atanga ibisobanuro ku mubano we n’abantu barebwa n’ikirego.
Ati: “Nabwiye umugenzacyaha nti ‘uri umukozi wa RIB, ariko uri umuntu nkanjye, tuvugane imbona nkubone. Iri ni ishami rishinzwe gukurikirana abantu bacuruza abandi, nacuruje nde?’ Uwo muvuga ko nacuruje ni umuntu w’imyaka y’ubukure. Nimero ye ng’iyi, mumuhamagare.”
M. Iréné avuga ko nyuma yaho Ishimwe Vestine yahamagawe na RIB, akitaba ndetse agatanga ibisobanuro ku mpamvu yari akomeje kuba muri Canada.
Kuri M. Iréné, ibisobanuro Vestine yatanze byafashije RIB kumenya uko ibintu byari byifashe, ndetse avuga ko ibyo byatumye yumva ko ibirego byamushinjaga kugira uruhare mu ‘gucuruza’ Vestine bitari bifite ishingiro.
M. Iréné ahakana ko yahawe amafaranga na Idrissa
Ikindi kintu M. Iréné yashimangiye ni uko nta mafaranga yigeze ahabwa na Idrissa kugira ngo amuhuza na Vestine cyangwa ngo agire uruhare mu bikorwa byakwitwa ko uyu mugore ‘yacurujwe’.
Yavuze ko niba Idrissa afite ibimenyetso bigaragaza ko yamuhaye amafaranga, agomba kubigaragaza kugira ngo ikibazo gikurikiranwe hakurikijwe amategeko.
Ati: “Uwo mugabo mwavuze ko hari amafaranga menshi yampaye, nabishobora binyuze mu buryo bwose azashobora, azanyereke ikimenyetso kimwe cy’uko yanyoherereje amafaranga, haba ku muziki cyangwa se ikindi cyose.”
Yakomeje avuga ko niba hari amafaranga yaba yarahawe agamije kugira uruhare mu bikorwa Idrissa amushinja, ibimenyetso byabyo bigomba kuboneka.
Ati: “Avuga ati ‘wowe Iréné naguhaye amafaranga ngamije kugira ngo ugurishe umwana wawe.’ Nubwo ntashobora kuyakira, icyo kizamfate n’amategeko akore ibyo agomba gukora.”
Avuga ko kwitabwa na RIB bitavuze ko icyaha cyemejweM. Iréné yashimangiye ko kuba yarahamagawe na RIB bidakwiye gufatwa nk’aho ibyaha yashinjwaga byamaze kwemezwa.
Yavuze ko yitabye uru rwego kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego cyari cyatanzwe, kandi ko yiteguye gukurikiza inzira z’amategeko mu gihe cyose yaba agomba gusubiza ibibazo birebana n’ibyo aregwa.
Yasabye kandi abantu bamwibasira kubera iki kibazo kumuha agahenge, avuga ko we yiteguye ko ikibazo gisuzumwa hakurikijwe amategeko n’ibimenyetso bihari.
Umubano wa Vestine na Idrissa ukomeje kuvugisha benshi
Iki kibazo kibaye mu gihe umubano wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo ukomeje kuvugisha benshi, cyane cyane nyuma y’uko bombi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ku bibazo birebana n’umwana wabo ndetse n’imibanire yabo.
Mbere yaho, Ishimwe Vestine yari yarasabye gatanya ya burundu, ibintu byatumye ibibazo birebana n’umubano w’aba bombi bikomeza gukurikiranwa n’abantu benshi.
Kugeza ubu, M. Iréné akomeza guhakana kugira uruhare mu byo Idrissa amushinja, asaba ko ibirego byose bimushinja bikorwa hashingiwe ku bimenyetso kandi ikibazo kigakurikiranwa binyuze mu nzira z’amategeko.










