Imvura n’umuyaga byangije amazu n’icyumba cy’ishuri muri Nyagatare

Imvura nyinshi yari iherekejwe n’umuyaga ukomeye yangije amazu y’abaturage, igurukana icyumba kimwe cy’ishuri kuri GS Cyonyo, ndetse inangiza urutoki mu Mudugudu wa Cyonyo, mu Kagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare.

Nk’uko IGIHE ibitangaza, ibi biza byabaye mu gihe gito, bitungura abaturage kubera ubukana bw’umuyaga wari uherekeje imvura.Umukuru w’Umudugudu wa Cyonyo, Dusabe Euphrasie, yavuze ko imvura yaguye ari nyinshi kandi yari iherekejwe n’umuyaga ukomeye.

Ati: “Imvura yaguye ari nyinshi kandi irimo umuyaga mwinshi. Twabonye amazu y’abaturage asenyuka, ndetse n’icyumba cy’ishuri kuri GS Cyonyo kiraguruka.

Abaturage batunguwe n’uburyo ibintu byagenze kuko byabaye mu gihe gito kandi bikaba bidasanzwe muri aka gace.”

Dusabe yakomeje avuga ko bamwe mu baturage bahuye n’ingaruka bashakiwe aho kuba, ariko ko hakenewe ubufasha kuko hari abadafite ubushobozi bwo kwisana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Uwambayingabire Claire, yavuze ko ubuyobozi bwamenye ibyabaye bugahita butangira gushakira amacumbi abaturage inzu zabo zasenyutse.

Yagize ati: “Twamenye ibyabaye kandi twahise dutangira gushakira amacumbi abaturage inzu zabo zasenyutse, kugira ngo babone aho kuba mu gihe hakibarurwa ibindi byangiritse.”

Nk’uko IGIHE ikomeza ibitangaza, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare bwasabye abaturage gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ibiza no kubahiriza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.

Ubuyobozi bwibukije abaturage ko gufata ingamba hakiri kare bishobora gufasha kugabanya ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi n’umuyaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *