Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagarutse ku ikoranabuhanga muri Afurika

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru ya Global Africa Business Initiative (GABI) “Unstoppable Africa 2026”, yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nama yabaye ku wa 20 na 21 Nzeri 2026, ihuza abayobozi b’ibihugu, abayobozi b’ibigo bikomeye, abashoramari n’abandi bafata ibyemezo, baganira ku iterambere ry’ubucuruzi, ishoramari n’uburyo Afurika yarushaho kugira uruhare mu bukungu bw’Isi.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagarutse ku rugendo rw’u Rwanda mu guhindura ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga, ashimangira ko Afurika ikwiye kugira uruhare mu kubaka, guhuza no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho aho kuba umuguzi waryo gusa.

Yagaragaje ko ubwenge buhangano (AI) butanga amahirwe akomeye kuri Afurika, ariko hakenewe ubushobozi bwo kububyaza umusaruro mu buryo bujyanye n’ibikenewe ku mugabane. Yavuze kandi ko ingufu n’ubushobozi bwo kubona mudasobwa zihenze kandi zihagije biri mu mbogamizi zikomeye u Rwanda ruhura na zo mu guteza imbere AI.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagize ati: “Muri Afurika, ntitukinyurwa no kuba abaguzi b’ikoranabuhanga gusa. Turashaka kuribyaza umusaruro, kurihuza n’ibikenewe no kurikoresha ku rugero runini, mu buryo bujyanye n’imiterere n’amahirwe y’abaturage bacu.”

Dr. Nsengiyumva ari i New York aho ayoboye intumwa z’u Rwanda mu bikorwa by’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye, aho ahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Biteganyijwe kandi ko azageza ijambo ku Nteko Rusange ku wa 23 Nzeri 2026.

One thought on “Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagarutse ku ikoranabuhanga muri Afurika

  1. you’re acdtually a jusst righjt webmaster. Thhe wewbsite loading elocity is incredible.
    It sorft of fesels that you’re dong aany unique trick. In addition, Thee contents aree masterwork.
    yyou have perrformed a greawt procesds onn this topic! xnxx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *