Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko yizeye ko we n’umugore we, Janet Museveni, bazakomeza kubaho mu yindi myaka 18 iri imbere, akazagera ku myaka 100 y’amavuko, mu gihe umugore we azaba agejeje ku myaka 96.
Museveni yabivuze nyuma yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 82 y’amavuko ku wa 15 Nzeri 2026, ashimira abantu bagera kuri miliyoni umunani bamwifurije isabukuru nziza.
Nk’uko UMUSEKE ubitangaza, Museveni yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X, avuga ko ubutumwa bwiza yahawe ndetse n’imigisha y’Imana bizamufasha we n’umugore we gukomeza kubaho indi myaka 18.
Yagize ati: “Ndashaka gushimira abantu bagera kuri miliyoni umunani banyifurije isabukuru nziza y’imyaka 82, ku wa 15 Nzeri 2026. Ubu butumwa bwiza mwanyoherereje, hamwe n’imigisha y’Imana, bizadufasha jye na Maama [umugore we Janet Museveni] gukomeza kubaho indi myaka 18, nkagera ku myaka 100 y’amavuko, naho Maama akagera ku myaka 96.”
Museveni yavuze ko muri iyo myaka 18 isigaye azakomeza gusaba Abanyafurika gushyira imbaraga mu nshingano eshatu z’ingenzi z’amateka, avuga ko kuzigeraho byafasha umugabane kwirinda ibibazo bishobora kuwugariza mu gihe kizaza.Inshingano ya mbere yavuze ko ari ukugera ku iterambere ry’ubukungu binyuze mu guhuza isoko rusange ry’Afurika, kugira ngo abashoramari babashe kwagura ibikorwa byabo.
Iya kabiri ni ukugira umutekano uhamye muri Afurika, hagamijwe guhangana n’ibishobora kuyibangamira, binyuze mu guhuza ibihugu by’umugabane mu rwego rwa politiki aho bishoboka.
Ku nshingano ya gatatu, Museveni yavuze ko ari ugushingira ku bumwe n’ubuvandimwe hagati y’amatsinda ane y’indimi agize Abanyafurika bagera kuri miliyari 1.5.
UMUSEKE uvuga ko Perezida Museveni asanga kugera kuri izi nshingano ari byo bizafasha Abanyafurika kubona iterambere n’umutekano birambye.











