Abagore barenga 600,000 batangiye gukoresha serivisi z’imari kuri telefoni nyuma yo kumenya ibanga ryayo

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko abagore bagera kuri 615,000 bamaze kwinjizwa muri serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga, mu rwego rwo kugabanya icyuho cyagaragaraga hagati y’abagore n’abagabo mu gukoresha serivisi z’imari. Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwiswe ‘Gendana Konti’, bwari bugamije gufasha abagore kumenya no gukoresha serivisi zirimo kwishyurana no kwizigamira…

Soma inkuru yose