Mariya Yohana agiye kwizihiza imyaka isaga 40 amaze mu muziki

Umuhanzi w’indirimbo gakondo Mukankuranga Marie Jeanne, uzwi cyane nka Mariya Yohana, agiye guhabwa icyubahiro mu gitaramo cyihariye kizizihiza imyaka irenga 40 amaze mu rugendo rw’ubuhanzi.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 24 Ukwakira 2026, kikaba kiri gutegurwa na Country Records, sosiyete itunganya umuziki ikorana na Mariya Yohana, ku bufatanye n’umuryango we ndetse n’inshuti ze. Nduwimana Jean Paul, uzwi nka Noopja, ni umwe mu bari inyuma y’iki gikorwa.

Noopja yavuze ko iki gitaramo kizaba umwanya wo guhuriza hamwe abakunzi ba Mariya Yohana, bakamushimira ku ruhare yagize mu muziki Nyarwanda ndetse bakamugaragariza urukundo nyuma y’imyaka myinshi amaze akora ubuhanzi.

Yasabye abakunzi b’uyu mubyeyi kuzitabira iki gikorwa, bakazanye impano, bakaririmbana na we ndetse bakamubaza n’ibanga ryatumye akomeza gukundwa mu gihe kirekire.

Mariya Yohana ni muntu ki?

Mariya Yohana, amazina ye akaba ari Mukankuranga Marie Jeanne, ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu ndirimbo gakondo Nyarwanda. Yavukiye ahahoze hitwa Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma, kandi yanabaye umwarimu mbere yo kumenyekana cyane nk’umuhanzi.

Mu myaka ya mbere y’ubuzima bwe, Mariya Yohana yakundaga kuririmbira abanyeshuri ndetse agahimba indirimbo zabafashaga kwiga. Nyuma yaje kwinjira cyane mu guhimba indirimbo zishingiye ku Rwanda, umuco n’ibyifuzo byo gutaha no kubohora igihugu.

Mu ndirimbo zamuhesheje izina rikomeye harimo “Intsinzi bana b’u Rwanda”, imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kandi zagiye zifasha gukomeza morale y’abari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yagiye kandi ahimba izindi ndirimbo zirimo “Inkotanyi z’Amarere”, “Icyanyereka iwacu” na “Urugamba rurashushe.”

Umuziki we wagize uruhare mu kubaka umuco

Mariya Yohana azwi nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare mu guteza imbere no gusigasira umuziki gakondo Nyarwanda. Amajwi ye y’umwimerere ndetse n’uburyo yakundaga kuririmba adaherekejwe n’ibikoresho byinshi bya muzika byatumye aba umwe mu bahanzi b’indirimbo gakondo bafite umwihariko.

Mu gihe cy’imyaka myinshi yamaze mu buhanzi, yakomeje gukoresha umuziki nk’uburyo bwo kwigisha, gutanga ubutumwa no gukangurira Abanyarwanda gukunda igihugu n’umuco wabo.

Mu 2025, Mariya Yohana yakomeje kugaragara mu bikorwa by’umuziki, aho yitabiriye igitaramo “Inkera y’Abahizi” cyabereye kuri Intare Conference Arena, cyari kigamije kwizihiza ubutwari bw’abagize uruhare mu kubohora igihugu.

Uruhare mu mateka yo kubohora u Rwanda

Mariya Yohana yabaye umwe mu bahanzi bakoresheje impano yabo mu gutanga ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda gukunda igihugu no gukomeza icyizere mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko indirimbo ze zari zigamije no gutera akanyabugabo abasore bari baragiye ku rugamba, cyane ko yari afite abahungu be bari baragiye mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Indirimbo “Intsinzi”, yahimbwe mu 1992, ni yo yamuhesheje kumenyekana cyane. Yagiye iririmbwa mu bihe bitandukanye by’intsinzi ndetse ikomeza kuba imwe mu ndirimbo ze zizwi cyane.

Mariya Yohana kandi yakomeje gutanga ubutumwa ku rubyiruko, abashishikariza gukunda igihugu, kubungabunga umuco no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Igitaramo cyo kumushimira

Igikorwa cyo ku wa 24 Ukwakira 2026 kizaba umwanya wo guha agaciro urugendo rwa Mariya Yohana mu muziki no kumushimira ku bihangano bye byagiye bigera ku bantu benshi mu myaka isaga 40.

Abategura iki gitaramo barifuza ko abakunzi be bazagihuriramo bakamugaragariza urukundo, bakaririmbana na we ndetse bakamushimira ku murage w’umuziki n’ubutumwa amaze imyaka myinshi asigasira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *