Wari uzi ko abantu bose bashobora kuba bavuka igihe kitageze? Dore impamvu itangaje
Wari uzi ko, ugereranyije n’izindi nyamabere, umwana w’umuntu avuka asa n’aho akiri mu ntangiriro z’urugendo rwo gukura? Umwana w’ihene ashobora gutangira kugenda mu minota mike nyuma yo kuvuka, umutavu w’inka na we akihutira guhaguruka no gukurikira nyina. Umwana w’umuntu we ashobora kumara amezi menshi atarashobora kwicara neza, hafi umwaka ataragenda, ndetse imyaka myinshi mbere yo…
