Umusesenguzi wâimyidagaduro wo muri Uganda, Gossip monger Kasuku, yatangaje ko umuhanzi Ray G ukomoka mu Burengerazuba bwa Uganda ashobora kuzaba ari we muhanzi uzwi cyane kandi ufite izina rikomeye kurusha abandi muri icyo gihugu mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere.
Kasuku ashingira ku buryo Ray G agenda amenyekana mu gihugu, uko ategura umuziki we ndetse nâuburyo yubatse izina rye mu ruhando rwâimyidagaduro.
Mu kiganiro yagiranye nâundi mukoresha wa YouTube, Kasuku yavuze ko Ray G afite ubushobozi bwo kuzagera ku rwego rwo kuyobora umuziki wa Uganda mu gihe kiri imbere.
Yagize ati: âAzi ibyo akora, ntibikwiye kubatungura nimubona mu myaka ibiri cyangwa itatu ari we muhanzi ukomeye kurusha abandi mu gihugu.â
Kasuku yavuze kandi ko mu gihe Ray G yaba amaze kwigarurira isoko ryâumuziki muri Uganda, bishobora kuzagorana ku bahanzi bo mu gice cyo hagati mu gihugu kongera kumukuraho uwo mwanya.
Kasuku yashimye uko Ray G yubatse izina rye
Kasuku kandi yashimye Ray G ku buryo yitwaramo mu ruhame no mu kubaka isura ye nkâumuhanzi.
Yavuze ko kuba Ray G atajya agaragara cyane mu makuru ajyanye nâamakimbirane cyangwa impaka, ahubwo akibanda ku muziki we no ku bitaramo, biri mu byamufashije gukomeza kubaka izina ryiza.
Ati: âYubatse neza izina rye kandi yitwara nkâumustar. Ntabwo avuga cyane kandi akunda kwigumira ku ruhande.â
Ibi bitandukanye nâimikorere yâabahanzi bamwe bakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kubera impaka nâamakimbirane, aho Ray G we akomeje kwibanda ku bikorwa bye byâumuziki.
Ray G ashobora guhindura uko umuziki wa Uganda uteye
Ray G amaze kurushaho kumenyekana hanze yâakarere akomokamo, bituma bamwe bibaza niba umuhanzi wo mu Burengerazuba bwa Uganda ashobora kuzagera ku mwanya wo hejuru mu muziki wâigihugu.
Mu gihe kinini, umuziki wa Uganda wagiye wiganjemo abahanzi bakomoka mu gice cyo hagati cyâigihugu. Kasuku ariko abona ko uburyo Ray G ari kubaka umwuga we bushobora gutuma ahindura iyo sura mu myaka iri imbere.
Niba ibyo Kasuku yahanuye bizaba, 2028 ishobora kuzaba umwaka ukomeye kuri Ray G, aho uyu muhanzi ashobora kuzaba amaze kugera ku rwego rwo guhatanira umwanya wa mbere mu muziki wa Uganda.

Isoko: Howwe.ug





