Ishyaka PPRD rya Kabila ryiyemeje guhangana na Leta yarihagarikiye ibikorwa

Yisangize abandi

Ishyaka Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD), ryashinzwe na Joseph Kabila, wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ryatangaje ko ryiteguye guhangana na Leta nyuma y’uko ryahagaritswe ku mugaragaro.

Urukiko Rukuru rwa Kinshasa ni rwo rwemeje ihagarikwa ry’ibikorwa bya PPRD ku wa 27 Ukwakira 2025, rubimenyesha Umunyamabanga Uhoraho waryo, Emmanuel Ramazani Shadary.

Iki cyemezo cyashingiye ku teka rya Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani Lukoo, ryasohotse ku wa 18 Ukwakira, ashinja PPRD gukorana n’ihuriro rya AFC/M23, rigenzura ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ariko Shadary yahise amagana icyemezo cya Leta, avuga ko kinyuranyije n’amategeko kandi gifite ishingiro rya politiki.

Ati: “Iri hagarikwa ntirireba PPRD. Ni ‘fake news’. Ubu butegetsi bw’igitugu bwa Félix Tshisekedi buri mu manga… Ibikorwa byacu bizakomeza hashingiwe ku mategeko n’Itegeko Nshinga. Ibindi bizaba ari amahane.”

Leta ya RDC yahagaritse PPRD nyuma y’aho Joseph Kabila akatiwe igihano cy’urupfu mu Nzeri 2025, ashinjwa kuba umuyobozi w’ihuriro rya AFC/M23. Nyuma yaho, Kabila yashinze irindi huriro rishya ryiswe “Sauvons la RDC”, rifite intego yo gukemura ibibazo byugarije Abanye-Congo, ibintu Leta ibona nk’igikorwa cya politiki gishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *