Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga n’Inovasiyo muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Ndengeyingoma Bertrand, yatangaje ko ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kuba kimwe mu byago bikomeye bishobora kwibasira urwego rw’imari, asaba Abanyarwanda kugira ubushishozi no kugira uruhare mu kurinda umutekano w’amakuru yabo.
Mu kiganiro yagiranye na BNR Podcast, Ndengeyingoma yasobanuye uko ikoranabuhanga rikomeje guhindura imikorere ya banki, anagaragaza uko ryifashishwa mu kunoza serivisi no kongera ireme ry’imikorere.
“Duhora tugerageza ikoranabuhanga rishya kugira ngo dufashe banki kugera ku nshingano zayo mu buryo bwihuse, butanga serivisi nziza kandi ku gihe. Ariko tugomba kubanza kugira amategeko n’amabwiriza asobanutse mbere yo kurishyira mu bikorwa,”
yagize.
Yavuze ko Artificial Intelligence (AI) iri mu biza guhindura byinshi mu mikorere ya banki, ariko ikoreshwa ryayo rigomba kujyana no kubahiriza amategeko n’imyitwarire myiza.
Ku bijyanye n’umutekano, Ndengeyingoma yagaragaje ko ibitero byinshi bya cyber muri iki gihe bidakibasira sisitemu za banki, ahubwo bikibasira abantu ku giti cyabo hakoreshejwe ubutumwa bwo kuri internet cyangwa imiyoboro ifite intego yo kwiba amakuru.
“Ibitero byinshi ni ibyo kwiba amakuru no gukora uburiganya. Ni yo mpamvu tugomba kugira ubushishozi mu gukoresha internet, kumenya neza aho turi kwishyurira, no kuvugurura ibikoresho byacu.”
Yasabye buri wese gusobanukirwa ko umutekano w’ikoranabuhanga ari inshingano rusange, atanga urugero rw’umuntu ufite inzu ifite uburyo bwo kwirinda ariko akibagirwa gufunga umuryango igihe asohotse.
“Niba ufite alarm mu rugo ariko ntuyishyizeho, uba uha abajura uburyo bwo kwinjira. Ni ko bimeze no mu ikoranabuhanga kutitwararika ni uguhamagara ikibazo.”
Ku bijyanye n’ahazaza, Ndengeyingoma yavuze ko BNR iri mu rugendo rwo kuvugurura imikorere y’ikoranabuhanga ryayo (IT architecture) kugira ngo ryakire neza udushya turimo AI n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga by’igihe kizaza.
“Turimo gutegura uburyo bukomeye bwo kubika no gukoresha amakuru. Iyo ushyizeho umusingi ukomeye, biroroshye kwakira ikoranabuhanga rishya no kuribyaza umusaruro.”
Yasoje avuga ko mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, ari ngombwa kurikoresha nk’imbaraga zishyira mu bikorwa icyerekezo cy’igihugu, aho kuba igikoresho cy’uburiganya cyangwa icyateza ibyago ku mutekano w’amakuru.





















