Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Bruxelles mu Bubiligi bwahagaritse imirimo by’agateganyo ku mugoroba wo ku wa 4 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko habonetse drone yikekwa ko ishobora kuba yoherejwe mu mugambi wo guhungabanya umutekano.
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura indege mu kirere rwatangaje ko rwabonye drone iri hafi y’ikibuga, bituma hafatwa icyemezo cyo gusubika ingendo zose mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Ibyo byatumye indege zigera kuri 80 zari ziteganyijwe kugwa kuri iki kibuga zisesa gahunda, mu gihe abagenzi 400–500 baraye muri terminal z’aho bitegereje amakuru mashya.
Umuvugizi w’ikibuga, Ariane Goosen, yavuze ko byitezwe ko ibikorwa bisubukurwa kuri uyu wa 5 Ugushyingo. Ati: “Ibintu birasubira mu buryo kuri uyu wa Gatatu, dushyize imbere umutekano w’abagenzi n’ibikoresho.”
Iki kibazo cyanageze ku kibuga cy’indege cya Liège, icya kabiri mu bunini mu gihugu, cyahagaritswe inshuro ebyiri mu ijoro rimwe kubera gukekwa ko iyo drone ishobora kuba ikihagaragara hafi yacyo.
Minisitiri w’Ingabo, Theo Francken, yavuze ko ibimenyetso bya mbere bigaragaza ko iyi drone yakoreshejwe n’inzobere zishaka guca igikuba mu gihugu, bityo iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko yayo.
Minisitiri w’Intebe, Bart De Wever, yatangaje ko ahamagaje inama yihutirwa y’umutekano igamije gusuzuma icyo kibazo, mu gihe n’urwego rw’ubutasi rwatangiye gukurikirana uko byagenze.
Iki ni cyo gihe cya mbere mu myaka itatu ishize ikibuga cy’indege cya Bruxelles gihagaritse imirimo kubera kwikanga drone, ibintu bikomeje kugaragara nk’inkingo y’umutekano mushya mu by’ingendo z’indege ku mugabane w’u Burayi.





















