Mu myaka ya vuba, impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko hari indwara nshya ziri kugaragara cyane zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs). Zimwe muri izi ndwara ziterwa na bagiteri zigenda zihindura uburyo zikwirakwira, bikaba bituma zirushaho guteza ibibazo ku buzima bw’abantu ndetse no kugora uburyo bwo kuzivura.
Ubushakashatsi kuri izi ndwara bwakozwe n’inzego zitandukanye z’ubuzima n’abashakashatsi bo ku rwego mpuzamahanga barimo World Health Organization (WHO), Centers for Disease Control and Prevention (CDC), European Centre for Disease Prevention and Control (ECDC) ndetse n’abashakashatsi bo muri za kaminuza zitandukanye ku isi. Izi nzego zerekana ko izi ndwara ziri kwiyongera kandi zigomba kwitabwaho byihutirwa.
Neisseria meningitidis
Ubusanzwe iyi bagiteri izwiho gutera indwara ya meningite, yibasira ubwonko n’umugongo. Ariko ubushakashatsi bugaragaza ko ishobora no kwandurira mu myanya ndangagitsina.
Iyi ndwara ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane mu gusomana hakoreshejwe ururimi cyangwa guhuza imyanya ndangagitsina mu buryo butanduye isuku. Ikibazo gikomeye ni uko ibimenyetso byayo bishobora gusa n’ibya gonorrhea, bigatuma kuyitandukanya bigorana.
Mycoplasma genitalium
Iyi ni imwe muri bagiteri nto cyane ariko iri kwiyongera cyane mu bantu. Yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kandi ishobora gutera ibibazo bikomeye mu myanya ndangagitsina.
Ku bagore, ishobora gutera uburibwe bwo mu nda, kutabyara, gukuramo inda cyangwa ibindi bibazo byo kubyara. Ku bagabo na bo ishobora gutera uburibwe mu nkari. Ikindi gihangayikishije ni uko iyi bagiteri igenda irwanya imiti imwe n’imwe, bigatuma kuyivura bigorana.
Shigella flexneri
Iyi bagiteri isanzwe itera indwara yo mu nda izwi nka shigellose, ikwirakwira cyane binyuze mu mwanda w’abantu.
Ariko mu gihe cya vuba, yagaragaye ko ishobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane iyo hatubahirijwe isuku. Iyi ndwara itera impiswi ikabije, uburibwe bwo mu nda ndetse rimwe na rimwe no kuva amaraso mu nda.
Lymphogranuloma Venereum (LGV)
LGV ni indwara iterwa na bagiteri yo mu bwoko bwa chlamydia. Mu ntangiriro igaragara nk’udusebe duto ku myanya ndangagitsina, ariko nyuma ishobora kwinjira mu mubiri igatera ibibazo bikomeye.
Ishobora gutera kubyimba mu bihimba by’umubiri, uburibwe bwo mu nda ndetse n’ibibazo mu mara. Mu myaka icumi ishize, iyi ndwara yagiye yiyongera cyane mu bihugu bitandukanye.
Izi ndwara zose zigaragaza ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zikomeje guhinduka no gukwirakwira mu buryo bushya. Impuguke zisaba abantu gukoresha agakingirizo, kwirinda imibonano idakingiye no kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo birinde ingaruka zikomeye ku buzima.






