Ambasade ya Sudani y’Epfo muri Kenya Yafunzwe kubera Kudatanga Ubukode

Yisangize abandi

Ambasade ya Repubulika ya Sudani y’Epfo muri Kenya yafunzwe ku wa 7 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko inaniranye kwishyura ubukode bw’inzu imaze amezi menshi idatanga.

Amakuru yemejwe n’abakozi b’iyi ambasade babwiye Radio Tamazuj, bavuze ko nyir’inzu yafunze inyubako zose z’iyo ambasade iri mu gace ka Kilimani, i Nairobi, asaba ko Leta ya Sudani y’Epfo iheranwa amadeni y’ubukode amaze hafi umwaka atishyurwa.

Umwe mu bakozi yagize ati: “Nyir’inzu yaje ku wa Gatanu afunga ambasade yose, kandi yavuze ko bizakomeza gutyo kugeza ubwo Guverinoma iri i Juba izishyura.”

Ubukode bwa buri kwezi bw’iyi nyubako bugera kuri miliyoni 1,2 z’amashilingi ya Kenya, bingana n’arenga miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ambasaderi wa Sudani y’Epfo muri Kenya, Anthony Louis Kon, bivugwa ko ubu ari i Juba ategereje amabwiriza mashya ava muri guverinoma ye.

Ifungwa ry’iyi ambasade rije mu gihe hashize amezi abiri gusa Perezida Salva Kiir atanze amabwiriza yo kugabanya abakozi bakorera muri za ambasade n’ibiro bya dipolomasi byo mu mahanga, mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa n’izo nzego.

Abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta muri Sudani y’Epfo basabye guverinoma gutabara vuba, bavuga ko gufungwa k’ambasade ari igisebo gikomeye ku gihugu no ku isura yacyo imbere y’amahanga.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *