Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa RDC watangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi byohereje izindi ngabo mu misozi yo muri Fizi, Uvira na Mwenga, mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge.
Twirwaneho yavuze ko mu misozi ya Fizi hasanzwe hari ingabo z’u Burundi zirenga 10 za batayo, ariko kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize, zongerewe umubare kugira ngo zongere ibitero ku baturage b’Abanyamulenge.
Uyu mutwe uvuga ko izo ngabo nshya z’u Burundi ziturutse muri batayo ebyiri n’izindi za RDC za batayo ya 3303 ziyobowe na Gen Chivire, zoherejwe ku birindiro bikuru bya Minembwe, ahazwi nka Point-Zéro.
Twirwaneho ivuga ko batayo ebyiri z’u Burundi zoherejwe ku itegeko rya Perezida Evariste Ndayishimiye, zanyuze mu Kiyaga cya Tanganyika zikoresheje ubwato bwa gisirikare. Ziturutse muri diviziyo enye ziyobowe n’abasirikare bakuru barimo Brig Gen Hakizimana Pontien (Mingi), Brig Gen Ndenzako Michel, Brig Gen Habarugira Jean-Luc, na Brig Gen Manirakiza Désiré (Gacanga).
Uyu mutwe uvuga ko uku kongera ingabo z’u Burundi muri Fizi “kugaragaza ubufatanye bwa gisirikare hagati ya RDC n’u Burundi bugamije umugambi wo gukora jenoside ku Banyamulenge.”
Mu gace ka Minembwe, gatuwemo cyane n’Abanyamulenge, hashize imyaka myinshi haba ibitero byahitanye abantu benshi. Kuva mu 2017, abantu barenga ibihumbi 328 barahunze, imidugudu 550 irasenywa, inka zirenga 500 zirasahurwa, ndetse amashuri n’amavuriro byinshi birangizwa.
Twirwaneho ivuga ko abatera Abanyamulenge ari ingabo za RDC, iz’u Burundi, umutwe wa Wazalendo ndetse n’FDLR, bose bahuriye ku ngengabitekerezo yo kwanga Abatutsi.





















