Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, yatangaje ko kuva muri Mutarama 2025 gahunda yo kongera uburebure bw’umuhanda wa gari ya moshi uva Naivasha ujya Kisumu no kugera i Malaba hafi y’u Rwanda izatangira gushyirwa mu bikorwa.
Ibi yabivugiye mu mbwirwaruhame yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ubwo yagaragazaga uko igihugu gihagaze, avuga ko kimwe mu byo biteganyijwe ari uguteza imbere ibikorwa remezo by’ubwikorezi.
Yagize ati: “Mu mezi abiri ari imbere, tuzatangira umushinga wo kongera kilometero z’umuhanda wa gari ya moshi uva Naivasha werekeza Kisumu kugeza Malaba.”
Uyu mushinga wiyongera ku yindi migambi yo kubaka no guteza imbere imihanda ya gari ya moshi ihuza ibihugu byo mu karere harimo n’umuhora wo mu Majyaruguru uhuza Kenya, u Rwanda, Uganda na Sudani y’Epfo.
Uyu muhigo watangiye mu 2013 hagamijwe kwihutisha imishinga y’iterambere irimo SGR, ibikorwa bijyanye na peteroli, impombo zayo ndetse no koroshya itumanaho hagati y’ibihugu.
Umuhanda w’uyu muhora wagombaga guhuza u Rwanda n’icyambu cya Mombasa unyura muri Uganda, ariko ishyirwa mu bikorwa ryawo ryagiye risubikwa kubera ibibazo bitandukanye birimo n’umubano utifashe neza hagati ya Uganda n’u Rwanda mu 2018.





















