Mu gihe isi ikomeje gushakisha uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birimo stress, agahinda gakabije n’ubwoba bukabije, ubushakashatsi bwa siyansi bukomeje kugaragaza ko gutekereza byimbitse ari kimwe mu bikorwa bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima bw’umuntu.
Nubwo gutekereza byimbitse bimaze imyaka myinshi bikorwa hirya no hino ku isi, ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekana ko inyungu zabyo zitagarukira gusa ku gutuza ibitekerezo, ahubwo ko zinagira uruhare mu guhindura imikorere y’ubwonko no kunoza ubuzima bw’umubiri.
Gutekereza byimbitse ni iki?
Gutekereza byimbitse ni ukwiha igihe cy’umutuzo, ukitarura ibintu ibyo ari byo byose bishobora kubangamira ituze ryawe. Intego nyamukuru ari ugufasha ubwonko kuruhuka no kongera ubushobozi bw’imitekerereze.
Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko iyi myitozo ifasha kugabanya imihangayiko, kunoza imitekerereze no guteza imbere ubuzima muri rusange.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bamonaki 12
Ubushakashatsi mpuzamahanga buherutse kuyoborwa na Prof. Karim Jerbi, umwarimu w’iby’imitekerereze ya muntu muri Kaminuza ya Montréal muri Canada ndetse akaba n’inzobere mu bushakashatsi bw’imikorere y’ubwonko, bwakozwe ku bamonaki 12 bafite uburambe muri iyi myitozo.
Abashakashatsi bifashishije ikoranabuhanga rigezweho rigenzura imikorere y’ubwonko basanze mu gihe aba bamonaki bari mu myitozo yo gutekereza byimbitse, ibikorwa by’ubwonko bwabo byari bifite ubusobekerane buri hejuru kurusha ibisanzwe.
Prof. Jerbi yavuze ko gutekereza byimbitse atari ukuruhuka gusa nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo ko ari igikorwa gituma ubwonko bukora mu buryo bwihariye, bukoresha cyane ubushobozi bwo kwitondera no kwibanda. Yongeyeho ko ibyo bifasha kugabanya stress ndetse n’ibimenyetso by’ubwoba n’agahinda gakabije.
Amasaha 33 yo gutekereza byimbitse yahinduye ubwonko n’umubiri
Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri Kaminuza ya California i San Diego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2025 bwakurikiranye abantu bitabiriye gahunda y’icyumweru cyose igamije kwigisha no kwimakaza gutekereza byimbitse.
Muri icyo cyumweru, abitabiriye bakoze amasaha 33 y’iyi myitozo, banahabwa inyigisho zitandukanye zijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’umubiri.
Nyuma yo gupimwa hifashishijwe amashusho agaragaza imikorere y’ubwonko ndetse n’ibizamini by’amaraso, abashakashatsi basanze habaye impinduka zigaragara ku mubiri no ku bwonko.
Mu byagaragaye harimo:
Kwiyongera k’ubushobozi bw’ubwonko bwo kwiga no guhinduka (neuroplasticity)
- Kunoza uburyo umubiri ukoresha ingufu
- Kwiyongera kw’imisemburo karemano igabanya ububabare
- Kunoza imikorere rusange y’ubwonko
Ibi byatumye abashakashatsi bemeza ko no gukora iyi myitozo mu gihe gito bishobora kugira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu.
Inyungu zigaragara ku buzima
Ubushakashatsi bumaze imyaka myinshi bukorwa ku gutekereza byimbitse bwagaragaje ko bifasha:
- Kugabanya stress n’igihangayiko
- Kugabanya agahinda gakabije n’ubwoba
- Kongera ubushobozi bwo kwibanda
- Kunoza kwibuka
- Kugabanya umuvuduko w’amaraso
- Guteza imbere imikorere y’umutima
- Kunoza igogorwa ry’ibiryo
- Kugabanya ububabare bw’umubiri
Abahanga bavuga kandi ko bifasha umuntu kugenzura neza amarangamutima ye, bikamufasha guhangana n’ibibazo bya buri munsi atuje kandi afite ubushishozi.
Uko watangira iyi myitozo
Inzobere mu gutekereza byimbitse, Reverend Mark Thomas, uvuga ko amaze imyaka myinshi yigisha iyi myitozo, asobanura ko abantu benshi bibeshya ko bisaba amasaha menshi cyangwa uburambe budasanzwe.
Yagize ati: “Icy’ingenzi ni ugutangira buhoro buhoro. N’iminota mike buri munsi ishobora gutanga umusaruro igihe ikozwe buri gihe.”
Asaba abantu gutangira bashyiraho intego zoroshye, bakicara ahantu hatuje, bakibanda ku mwuka bahumeka kandi bakirinda kwiheba igihe ibitekerezo bibarangaje.
Mu gihe ubushakashatsi bushya bukomeje gusohoka, birushaho kugaragara ko gutekereza byimbitse atari umuco cyangwa imyizerere gusa, ahubwo ari uburyo bufite ishingiro rya siyansi mu guteza imbere ubuzima bw’umuntu.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bamonaki 12 ndetse n’ubwakurikiranye abantu bakoze amasaha 33 y’iyi myitozo mu cyumweru kimwe, bwagaragaje ko ishobora guhindura imikorere y’ubwonko, ikagabanya stress, ikanateza imbere ubuzima bw’umubiri n’ubwo mu mutwe.
Ibi bituma abahanga benshi bakomeza gushishikariza abantu gufata umwanya, nubwo waba ari muto, wo gutekereza byimbitse buri munsi kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza n’imibereho ituje.





