U Rwanda rwatangaje ko rumaze kugera ku musaruro ugaragara mu rugamba rwo kurwanya ubukene, binyuze mu ngamba na gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bwabo.
Mu nama ya 62 y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (HRC62), u Rwanda rwagaragaje intambwe rumaze gutera mu kurwanya ubukene no kuzamura imibereho y’abaturage mu myaka 32 ishize nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byagarutsweho n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, Edmond Tubanambazi, wagaragarije abitabiriye iyo nama ko ubukene bw’amafaranga mu Rwanda bwagabanyutse buva kuri 39,8% mu 2017 bugera kuri 27,4% mu 2024, aho abaturage bagera kuri miliyoni 1,5 bakuwe mu bukene mu gihe cy’imyaka irindwi.
Yasobanuye ko ibyo byagezweho ari umusaruro w’imiyoborere myiza, kubazwa inshingano, igenamigambi rirambye n’ishoramari rikomeje gukorwa mu iterambere ry’abaturage. Yagaragaje ko urugendo rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside rwerekana uburyo politiki zishyira umuturage ku isonga zishobora guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Umuvugizi wihariye wa Loni ushinzwe ibijyanye n’ubukene bukabije n’uburenganzira bwa muntu yashimye umusaruro ugaragara u Rwanda rumaze kugeraho, agaragaza ko umubare w’abari mu bukene ndetse n’abari mu bukene bukabije wagabanutse ku buryo bugaragara kuva mu 2017. Yavuze ko ibyo byatewe ahanini n’izamuka rirambye ry’ubukungu ndetse n’ingamba za Leta zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Tubanambazi yashimangiye ko ibyo igihugu kimaze kugeraho atari amahirwe cyangwa impanuka, ahubwo ari umusaruro w’imiyoborere ishyira imbere abaturage, igenamigambi rishingiye ku gihe kirekire ndetse no gushora imari mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.
Yongeyeho ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gufasha ibyiciro byugarijwe n’ubukene kurusha ibindi, birimo abafite ubumuga, abageze mu zabukuru ndetse n’imiryango iyobowe n’abagore, hagamijwe ko iterambere rigera kuri bose.
Mu rwego rw’ubuzima, yavuze ko icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda cyageze ku myaka 70, ashimangira ko byagizwemo uruhare na gahunda zirimo gukingira abana no kwagura ubwishingizi bw’ubuzima (Mutuelles de Santé), bwitabirwa n’abaturage barenga 90%.
Yasoje agaragaza ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza urugamba rwo kurandura ubukene bukabije, gushimangira gahunda zo kurengera imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ubukungu mu buryo bugirira akamaro buri muturage.
Iyi nama ya HRC62 yanagaragaje uruhare rw’ibihugu bitandukanye mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu no gushakira ibisubizo birambye ibibazo bikomeje kwibasira isi, birimo n’ikibazo cy’ubukene bukabije.










